Tuesday . 26 October 2021

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 October » Amakipe 9 y’abagore agiye gukina shampiyona 2021-2022 – read more
  • 26 October » Musanze: Abayobozi basobanuriwe uko barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagamijwe kurirandura – read more
  • 25 October » APR FC yisanze mu gakangara ka Gatatu muri CAF confederation cup – read more
  • 25 October » Burera: Abacururiza mu isoko rya Rugarama bakwa amafaranga y’isuku y’ubwiherero kandi ntayiharangwa – read more
  • 25 October » Bidasubirwaho ikipe ya As Kigali yamaze gusezererwa mu mikino Nyafurika ya CAF confederation cup – read more

APR FC itsinze ikipe ya Mukura igitego 1-0

Thursday 17 May 2018
    Yasomwe na

APR FC ikuye amanota atatu I Hue nyuma yo gutsindira Mukura Victory Sports mu rugo igitego kimwe ku busa, n’ubwo Mukura yakinnye umukino mwiza

Mu mikino yo ku munsi wa 23 ya Azam Rwanda Premiere league, ikipe ya APR FC itsinze ikipe ya Mukura igitego 1-0 ikomeza kotsa igitutu ikipe ya AS Kigali iyoboye Shampiyona y’u Rwanda.

Umukino watangiranye imbaraga, Mukura Victory Sports igaragaza umukino mwiza nk’uko bisanzwe ariko ku munota wa 19’ Issa Bigirimana yaboneye igitego ikipe ya APR FC ari nacyo cyaje kurangiza umukino.

Nyuma yo kubona igitego cya mbere ku ruhande rwa APR FC ikipe ya Mukura Victory Sports yabaye nk’ikangutse barataka ku munota wa 29’ Lomami Frank atera ipoto mu gihe igitego cyari cyabazwe.

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya AS Kigali iyoboye Shampiyona yatsindiye ikipe ya Entencelles mu rugo igitego 1-0, ikipe ya Miloplast inganya n’amagaju 1-1.

Dore ababanje mu kibuga ku mpande zombi

Mukura VS: Rwabugiri Omar, Mujyanama Fidele, Iragire Saidi, Nshimirimana David, Gael Duhayindavyi, Rugirayabo Hassan, Ndayegamiye Abou, Ndayishimiye Christophe, Hakizimana Kevin, Cyiza Hussein na Lomami Frank.

APR FC: Kimenyi Yves,Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Aimable Nsabimana, Mugiraneza Jean Baptiste, Djihad Bizimana, Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude, Hakizimana Muhadjiri na Amrani Nshimiyimana

Dore uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze nyuma y’umunsi wa 23

1. AS Kigali 45
2. APR FC 44
3. Kiyovu 38
4. Rayon 36
5. Police Fc 33
6. Etincelles 31
7. Sunrise 30
8. Bugesera 28
9. Mukura 24
10. Musanze 24
11. Espoir 24
12. Kirehe Fc 24
13. Amagaju 23
14. Marines 22
15. Gicumbi 19
16. Miroplast 17

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru