By Imfurayabo Pierre
Uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney hamwe n’uwari uw’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, bahagaritswe ku mirimo yabo na Perezida Kagame.
Itangazo ryatanzwe na Minisitiri w’Intebe rivuga ko aba bayobozi bombi Perezida wa Repubulika yabaye abahagaritse ku myanya yabo “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.
Ntabwo higeze hatangazwa ibyo aba bayobozi bakurikiranweho gusa bahagaritswe ku myanya yabo mu gihe hari hashize iminsi mike hari n’abandi bakuwe ku buyobozi mu buryo nk’ubu; uheruka ni uwari Minisitiri w’Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba nawe wakuwe ku mwanya yari ariho agatangira gukorwaho iperereza.
Ni ihagarikwa ku mirimo kandi rikurikiye ubwegure bwakunze kubaho muri uyu mwaka cyane mu myanya yo hejuru mu buyobozi bw’igihugu. Umuntu kandi yabihuza n’ikiganiro Perezida Kagame yatanze mu mwiherero uheruka w’abayobozi bakuru b’igihugu, aho yavuze ko adateze kwihanganira abayobozi batubahiriza inshingano zabo.
Icyo gihe yavugaga ku bwegure bw’abaminisitiri batatu muri Guverinoma mu gihe cy’iminsi irindwi gusa [Dr Gashumba Diane, Evode Uwizeyimana na Dr Munyakazi Isaac]. Yihanangirije abayobozi bakoresha nabi umutungo w’igihugu n’abanyereza ibya rubanda, abasaba ko badakwiye gutegereza gukora amakosa ngo begure cyangwa se ngo birukanwe, ahubwo ko bakwiye kuba intwari bakagaragaza ko inshingano zibananiye, ko bashaka kujya gukora ibikorwa byabo bwite.
Gatabazi wahagaritswe ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yagiye kuri uyu mwanya mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2017, nyuma y’imyaka 14 ari Umudepite.
Yari asimbuye Musabyimana Jean Claude wamaze igihe kigera ku mezi icyenda kuri uyu mwanya, nawe wari usimbuye Bosenibamwe Aimé [uherutse kwitaba Imana] we wamaze imyaka itandatu ayobora iyi ntara.
Naho Gasana we yagiye kuyobora Intara y’Amajyepfo mu 2018 nyuma y’imyaka icyenda yari amaze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu. Yari asimbuye Mureshyankwano Marie Rose wari umaze imyaka ibiri ayobora iyi ntara.