Friday . 19 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 April » Minisitiri Muyaya yikomye MONUSCO ayishinja kuba ikibazo ku mutekano wa Congo – read more
  • 19 April » Minisitiri w’Intebe yatangaje amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda – read more
  • 19 April » Rubavu: Babuze umugezi utunganyije none bavoma amazi arimo inzoka – read more
  • 18 April » Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki – read more
  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more

Abandi banyarwanda bari bafungiye Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagiye kurekurwa: Dr Vincent Biruta

Friday 15 May 2020
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda iratangaza ko Leta ya Uganda yemeye kurekura abandi Banyarwanda barenga 170 bari bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Inkuru dukesha ikinyamakuru umuseke ivuga ko ibi byavugiwe mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yagiranye n’Abanyamakuru uyu munsi ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020 kibanze ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko hari intambwe ikomeje guterwa yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Luanda muri Angola yashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Yavuze ko Igihugu cya Angola nk’Umuhuza w’u Rwanda na Angola gikomeje gutegura inama izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga izasuzumirwamo intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’ibiganiro biheruka.

Tariki ya 21 Gashyantare, abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na DRC bahuriye i Gatuna/Katuna mu biganiro byafatiwemo imyanzuro irimo iyo guha Uganda gukemura ibikorwa byose bibi yari ikomeje kugirira u Rwanda.

Muri ibyo bikorwa harimo kurekura Abanyarwanda bose kiriya gihugu cya Uganda cyagiye gifata mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagakorerwa iyicarubozo ndetse no kwitandukanya n’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko Uganda iherutse kuvuga ko hari Abanyarwanda barenga 170 igiye kurekura mu rwego rwo gukomeza kubahiriza iriya myanzuro.
U Rwanda na Uganda byari bisanzwe bibanye nk’ibihugu by’ibivandimwe, bimaze imyaka ibiri bitagenderana kubera ibikorwa bibi Uganda yagiye ikorera u Rwanda bigatuma iki gihugu kibuza abaturage barwo kujya muri kiriya gihugu kuko bajyagayo bagahohoterwa.

Umubano w’u Rwanda na Tanzania na wo wigeze kuzamo ibibazo by’umwihariko ubu kakaba gashingiye ku kuba hari abashoferi b’amakamyo b’Abanyarwanda baherutse guhohoterwa muri kiriya gihugu bazira ingamba zafashwe n’u Rwanda zo guhangana na COVID-19.

Dr Vincent Biruta yanagarutse ku mubano w’ibi bihugu, avuga ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu karere hari ibyo u Rwanda na Tanzania byagombaga kuba byarubahirijwe gusa ngo ibiganiro birakomeje kugira ngo umubano n’ubuhahirane hagati y’ibi bihugu birusheho kunoga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru