Wednesday . 17 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more
  • 17 April » Rusizi: Abimuwe n’umusozi wa Bugarama burataka inzara – read more
  • 17 April » Kujya kuri za bariyeri byashinjwe Emmanuel Nkunduwimye mu rukiko – read more
  • 16 April » Amajyaruguru: Basabwe kugaragaza ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro – read more
  • 16 April » Abantu 39 baketsweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu Kwibuka30 – read more

Abanyeshuri n’abarimu bagiye bakora udushya bahembwe na Ministeri y’uburezi

Monday 9 September 2019
    Yasomwe na

Kuwa Gatanu w’icyumweru dusoje tariki 6 Nzeri 2019 nibwo kuri Minisiteri y’Uburezi habereye igikorwa cyo guhemba abanyeshuri n’abarimu babaye indashyikirwa bagakora udushya ku rusha abandi mu burezi.

Abahembwe bari bashyizwe mu byiciro bitandukanye hagendewe kubako ibikorwa by’indashyikirwa mu ikoranabuhanga no guhanga ibishya ndetse n’indi migirire ifite uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Bimwe mu byashingiweho hatoranywa ababaye indashyikirwa harimo uburyo uwakoze udushya yateje imbere uburezi, imibanire ye na bagenzi be ndetse n’uburyo yiteje imbere.

Mu bahawe ibihembo harimo abana 6 biga mu kigo cya Maranyundo Girls baje ku isonga kubera agashya bakoze ko gukora robots zakwifashishwa mu ikoranabuhanga harimo izitwara imodoka, ibimashini bihinga n’ibindi ndetse banakoze porogaramu ya compute (software) ishobora kwifashishwa kurwanya guta amashuri.

Iyi software bakoze ngo ishobora kwerekana igihe abana batahiye n’igihe bagereye ku ishuri byose umubyeyi akaba ashobora kubimenya akoresheje terefone. Aba bana bahembwa itike y’indege yo kujya Dubai kurushaho guhugurwa mu ikoranabuhanga, bahabwa Flat screen 1 (tereviziyo ya rutura), mudasobwa 3 na tablets 3.

Umwarimu witwa Hakiziyaremye Justin wigisha muri GS Muko ya kabiri mu Karere ka Kayonza, yahembwe ipikipiki nshya, kubera guhuza isomo yigisha ry’Ubutabire (Chemistry) n’ibikenerwa n’abantu mu buzima bwa buri munsi, bityo bigatuma abanyeshuri barushaho kurikunda no kuritsinda kuko ribereka uko baryifashisha bakiteza imbere no mu buzima busanzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Sake muri Ngoma nawe yahembewe igitekerezo cye cyo kugenzura ibigo by’amashuri mu buryo bworoshye yise ‘School Data Center’.

Benshi mu begukanye ibi bihembo nabo mu rwego rw’uburezi mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.

Kimwe n’abandi bose bahurije ko bishimiye ibihembo bahawe ndetse bemeza ko ari ibyo kubatera ingabo mu bitugu no kurushaho kubafasha kunoza akazi kabo ndetse no gukomeza guhanga udus

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru