Wednesday . 17 July 2019

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 June » Rubavu: Ibigo mbonezamikurire byazahuye ubuzima bw’abana basigwaga ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Kongo – read more
  • 7 August 2018 » Uganda:Iperereza ryagaragaje ko Kayihura ushinjwa kwica Kaweesi nta shingiro bifite – read more
  • 4 August 2018 » Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje imigabo n’imigambi nk’umukandida wa OIF – read more

BURUNDI: ABACAMANZA BAVUZE KO ABANA BASIBANGANIJE IFOTO YA PREZIDA NKURUNZIZA BAZABIHANIRWA

Thursday 21 March 2019, by : MUTESI Scovia
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Urubyiruko rw’abakobwa batatu batawe muri yombi mu gihe bategereje urubanza ku cyaha cyo gusiba ifoto y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza umucamanza yatangaje ko byanga byakunda bazabihanirwa.

Iyo foto abo bana bashinjwa gusibanganya ni ifoto yari ishushanyije mu bitabo basanzwe bakoresha kw’ishuri.

Abacamanza bavuze ko abo bakobwa bategereje guhanirwa icyo cyaha hisunzwe amategeko ahana kuvogera ubudahangarwa bw’umukuru w’igihugu.
Abo bana bafite imyaka iri hagati ya cumi n’itanu na cumi n’irindwi, bashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka itanu nibahamwa n’iki cyaha.

Abandi bana bane bo bamaze kurekurwa kuko basanze nta cyaha na kimwe kibahama.
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, rivuga ko bibabaje kubona abana bakurikiranwa n’ubutabera kubera icyaha gito nkicyo bakoze.

Ibi bikaba Atari ubwa mbere bigeye kuba mu Burundi kuko no Muwa 2016 hariho abana bafunzwe bahamwe n’icyaha nk’icyo.
Inkuru ya BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru