Thursday . 21 March 2019

INKURU ZIGEZWEHO

  • 7 August 2018 » Uganda:Iperereza ryagaragaje ko Kayihura ushinjwa kwica Kaweesi nta shingiro bifite – read more
  • 4 August 2018 » Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje imigabo n’imigambi nk’umukandida wa OIF – read more
  • 17 July 2018 » How immigrants helped France win the World Cup – read more
  • 23 April 2018 » Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye – read more
  • 23 April 2018 » Minisitiri Musoni James Yakuwe Muri Guverinoma – read more

DJ PIUS YATANGIYE GUFASHA UWO BAHOZE BARIRIMBANA MURI TWO 4 REAL AIDAN TKAY WASHYIZE HANZE INDIRIMBO YE NSHYA –VIDEO

Tuesday 5 March 2019, by : MUTESI Scovia
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

DJ Pius yamenyekanye cyane aririmba mu itsinda rimwe na Aidan TKay aba bari barakoze itsinda bise Two4Real, aba bamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zanakunzwe bikomeye. Magingo aya Aidan TKay yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Call me” yanasohokanye n’amashusho yayo.

Aidan TKay ni umwe mu bahanzi bari bamaze igihe batagaragara mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda cyane ko mu minsi ishize yashinze urugo animukira mu gihugu cya Australie kimwe mu bishobora kuba byaramugoye kugira ngo akomeze gukora umuziki. Aidan Tkay kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo iherekejwe n’amashusho ndetse bigaragara ko yayikoze ku bufatanye na 1K Entertainment ihuriro ry’aba Djs bayobowe na Dj Pius bafasha abahanzi barimo Amalon nabandi bari gufasha muri iyi minsi.

Aidan TKay asigaye aba muri Australie aho yashatse...

Twifuje kumenya byinshi ku mikoranire ya Dj Pius na Aidan Tkay icyakora ntabwo byadukundiye cyane ko Dj Pius atabonekaga gusa nanone turakomeza kubikurikirana mu nkuru zacu ziri imbere turaza kubagezaho ikiganiro kirambuye gisobanura iby’iyi mikoranire. Iyi ndirimbo nshya ya Aidan TKay yakozwe mu buryo bw’amajwi na Iyzo Pro mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Ma Riva bamwe mu bamaze kubaka izina hano mu Rwanda.

REBA HANO INDIRIMBO YA AIDAN YISE CALL ME
https://youtu.be/Cot9kE6iUQM

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru