Friday . 19 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 April » Minisitiri Muyaya yikomye MONUSCO ayishinja kuba ikibazo ku mutekano wa Congo – read more
  • 19 April » Minisitiri w’Intebe yatangaje amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda – read more
  • 19 April » Rubavu: Babuze umugezi utunganyije none bavoma amazi arimo inzoka – read more
  • 18 April » Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki – read more
  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more

Danny Vumbi yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Abana babi” yashushanyijemo ibyamamare binyuranye abahindura impinja–VIDEO

Sunday 14 July 2019
    Yasomwe na

Semivumbi Daniel wamamaye cyane ku izina rya Danny Vumbi, ni umwanditsi w’indirimbo mwiza u Rwanda rufite dore ko yandikira abatari bake mu bahanzi ba hano mu Rwanda ndetse indirimbo zabo zigakundwa bikomeye. Kuri ubu afite indirimbo nshya yise “Abana babi” ndetse magingo aya amashusho yayo yamaze kujya hanze.

Muri iyi ndirimbo Danny Vumbi aba ahamya ko inshuti ze ari “abana babi” cyane ko hari ibyo abashinja kuba bakwiye kuba baramubwiye mu buzima ntibabimubwire akagenda abibona bitewe n’ibihe. Danny Vumbi aba yibanda cyane ku banyamuziki cyangwa abafite aho bahuriye na muzika gusa b’inshuti ze. Danny Vumbi wakoze iyi ndirimbo nyuma y’igihe kinini yari amaze adasohora indirimbo nshya, ahamya ko ubu yagarutse wese.

Umuhanzi Danny Vumbi

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Danny Vumbi yafashe aba banyamuziki n’inshuti ze yakoresheje amazina yabo mu ndirimbo ubundi abagira impinja mu buryo bwo gushushanya bwa gihanga, ikintu cyatangaje benshi babonye iyi ndirimbo nkuko biri kugaragara ku mbuga nkoranyambaga. Danny Vumbi mu kiganiro yahaye Inyarwanda mu minsi ishize, yadutangarije ko yari amaze igihe adakora cyane ariko yamaze kubikosora.

Iyi ndirimbo nshya ya Danny Vumbi yakozwe na Producer Madebeat mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunywa na Bagenzi Bernard.

KURIKIRA IYI LINK UREBE IYI VIDEO
https://youtu.be/lPhtqw2fJ4Y

By Imfurayabo Pierre Romeo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru