Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Src: Igihe
Umuhanzikazi uhimbaza Imana uri mu bazamukanye imbaraga, Umuhoza Zigrid [Hello Ziggy] yiyunze na Oliver D’Legend batunganya indirimbo yitwa “1000”, ishingiye ku nkuru yabayeho.
Indirimbo “1000” yatunganyirijwe muri Touch Records na Producer Evydecks.
Hello Ziggy asengera muri Evangelical Restoration Church i Kabuga, itorero yagezemo avuye muri Dormition Church yahozemo.
Impano y’ubuhanzi ifite imizi kuva mu buto bwe kuko yakuriye mu makorali y’abana, akomereza mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muhanzikazi watangiye umuziki byeruye nk’uwigenga mu 2018, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko indirimbo yitwa “1000” ikubiyemo ubutumwa bushimangira ko buri gihe Imana ikora.
Yagize ati ‘‘Indirimbo 1000 ni igitekerezo nagize nyuma y’ikibazo inshuti yanjye yahuye nacyo, ikabura amafaranga. Icyo gihe bamubwiye ko nyina arembye cyane kandi akeneye amafaranga menshi ngo amusure anamwiteho. Yarisatse asanga asigaranye 1000 Frw.’’
Hello Ziggy yakomeje avuga ko yamuhamagaye (inshuti ye) na we asanga nta mafaranga afite ariko amuhumuriza ko hejuru y’igihumbi hari Imana isumba byose kandi ifite inzira zirenga icyo gihumbi.
Yagize ati ‘‘Nta mwanya munini waciyemo maze Imana imukorera igitangaza abona amafaranga mu mwenda yari abitse awambaye ayasangamo atabitekerezaga. Yampamagaye yishimye cyane, ambwira uko bigenze numva birandenze, arambwira ngo ’nibyo koko inzira z’Imana zirenze 1000 Frw’.’’
Nyuma yo kumva ubu buhamya yahise yandika indirimbo nk’uburyo bwo guhumuriza abafite imitima ihagaze.
Hello Ziggy w’imyaka 22 afite inganzo yibanda ku butumwa buhumuriza abantu ko hari Imana iri hejuru y’ibyo banyuramo. Indirimbo ‘‘1000’’ isanze hanze izindi ze ebyiri zirimo ‘‘Tuzayahozwa” na ‘‘Niyibeshaho’’.
Mu mwaka wa 2019, Ziggy afite intego yo gukora cyane no kurushaho kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu.
Umuhoza Ziggy yamamaye cyane mu itangazamakuru mu 2018. Ni nyuma y’inkuru yavuzwemo y’urukundo rwe n’Umuvugabutumwa wo muri ADEPR, Harerimana Steven [Niyibeshaho].
KANDA IYI LINK UREBE IYO NDIRIMBO 1000 FRW
https://youtu.be/ZEMpsP-1rAI