By Imfurayabo Pierre
Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) watangaje ko uri kwitegura gufungura ubucuruzi bwose bwambukiranya imipaka ku buryo busesuye.
Ibi bibaye nyuma y’uko impuguke mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo zagaragaje ko zishimiye ingamba zo kwirinda ibihugu binyamuryango bya SADC [uko ari 16] byafashe mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19 iterwa na Coronavirus.
Iki cyemezo kije nyuma y’iminsi igera kuri 50 ubuyobozi bw’uwo muryango bwemeje amabwiriza yo koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi za ngombwa mu Karere mu gihe cya COVID-19.
Ni amabwiriza yemejwe nyuma y’Inama y’Abaminisitiri ba SADC ku wa 6 Mata 2020, agamije kugabanya ikwirakwizwa rya COVID-19 mu bwikorezi bwambukiranya imipaka no korohereza ibicuruzwa by’ingenzi nka lisansi, ibiryo n’imiti.
Kubera ibihugu bimwe na bimwe birimo na Tanzania byagize uruhare runini mu kurwanya COVID-19, inama y’impuguke yateranye ejo ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020 itegura inama y’Inama y’Abaminisitiri ba SADC yemeje ko hari ibintu bigomba guhinduka.
Wilbert Ibuge wayoboye iyo nama akaba n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania yavuze ko bemeje ko hagomba kubaho impinduka.
Ati “Iyi nama irimo gukorwa mu rwego rwo gutegura iy’Inama y’Abaminisitiri ba SADC. Icy’ingenzi kuri gahunda tuzageza ku Nama y’Abaminisitiri ya SADC ni uko bimwe mu bibazo twari tuzi kuri COVID-19 ubu bigomba guhinduka.”
Yavuze ko Abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu bya SADC bemeranyije gukuraho ingingo yemerera gusa kwambuka ibicuruzwa bya ngombwa mu Karere kose.
Ati “Ukuri ni uko ibicuruzwa byose byambuka imipaka bigamije kuzamura imibereho y’abaturage bacu muri SADC bigomba kwambuka imipaka yacu.”
The Citizen yanditse ko ibyavuye muri iyo nama y’Abanyamabanga bahoraho bitangwa mu nama isanzwe y’Inama y’Abaminisitiri kugira ngo bisuzumwe.
SADC yatangijwe mu 1992, igizwe n’ibihugu 16 by’ibinyamuryango birimo Angola, Botswana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lesotho, Malawi, Comores, Madagascar, Mauritius, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Seychelles, eSwatini, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.
Source/igihe