Thursday . 18 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 18 April » Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki – read more
  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more
  • 17 April » Rusizi: Abimuwe n’umusozi wa Bugarama barataka inzara – read more
  • 17 April » Kujya kuri za bariyeri byashinjwe Emmanuel Nkunduwimye mu rukiko – read more
  • 16 April » Amajyaruguru: Basabwe kugaragaza ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro – read more

Imbuga nkoranyambaga ni bumwe mu buryo bukwiye gukoreshwa n’itangazamakuru

Wednesday 1 August 2018
    Yasomwe na

Muri iki gihe usanga buri muntu ashabora gutanga amakuru y’ibyabaye akoresheje imbuga nkoranyambaga, ugasanga wenda itangazamakuru ryo rikaza kuvuga icyabaye bagahuza amakuru menshi bitandukanye na wa muntu wavuze ko imodoka igonze umuntu gusa.

Umunyamakuru mwiza akwiye kuba azi gukoresha imbuga nkoranyamba mu gihe amakuru abaye yose agira icyo ayavugaho mbere mu gihe arimo gutegura inkuru yuzuye kandi umunyamakuru we ashobora gukurikirwa cyane akanizwerwa, kuko asanzwe abikora kinyamwuga.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yagenewe abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, atangwa na MIC (Media Impacting Communities) kugira ngo barushe kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga (social media).
Irakoze Mukagaragu Naomi, ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa avuga ko abona inyungu yo gukoresha imbuga nkoranyamba.

Agira ati “Iyo uri umunyamakuru udakoresha imbuga nkoranyambaga usanga amakuru atinda kandi abandi bayatangaje icyo tugomba gukora nk’uko twabyize ni ukwihuta gutangaza amakuru, ukabikora kinyamwuga bigatandukana na babandi bakwiza ibihuha, ugaha n’uburyo umuntu utabasha kubona umwanya wo kumva Radio cyangwa Tereviziyo na we akabona aho akura amakuru. Ibyo bituma, n’ugukurikira ku mbuga nkoranyambaga aguma ari umwe mubakurikira ikinyamakuru cyanyu.”

Mugaragu akomeza avuga ko muri aya mahugurwa yungukiye mo gukoresha neza Blogger, Facebok, Twitter uburyo bw’itangazamakuru bugezweho bakwiye kwitondera ibi bikurikira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MIC, Nshimiyimana Sam Gody, agira ati “Nk’abanyamakuru dukwiye kwitondera ibintu byerekana ko turi abanyamwuga ku mbuga nkoranyambaga, kuko hari ibintu icumi byafashwe nk’ingamba. Niyo mpamvu abanyamakuru twabazanye muri aya mahugurwa kugira ngo na bo bamenye ibyo bitwararika mu kazi kabo ka buri munsi.”

Yatanze urugero ko nyuma y’aho abanyamakuru batandukanye ubwo bakoreshaga Twitter mu mwaka wa 2011. Mu Bufaransa hari umugabo witwa Dominique Kahar washakaga kwiyamamaza kuba Perezida w’u Bufaransa akaza gucyekwaho gufata umugore ku ngufu muri Hotel yari yarayemo, icyo gihe abanyamakuru batandukanye bakomeje gukoresha Twitter ibitangazamakuru byinshi bigakora inkuru zishingiye kuri Twitter ugasanga baramurwanya batabizi bitewe n’imbuga nkoranyambaga.

Ibinyamakuru bishiduka bihanganye n’uyu mugabo washakaga kwiyamaza bivuye mu mbugankoranyamba.

Ingamba icumi zafashwe

1.Kubahiriza itegeko rigenga itangazamakuru mu igihe urimo gukoresha (social media)
2.Kuba icyo wanditse ku mbugankoranyambaga wa kirengera nk’uko wabazwa inkuru wakoze.

3.Kumenya kuganira neza ku mbuga nkoranyambaga ku buryo byavamo inkuru.

4.Gukora inkuru igezweho ukayiha ikinyamakuru cyawe mbere yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo babanze babyemeze.

5.Kwitondera ibyo abanyapolitike barimo kuvuganira ku mbuga nkoranyambaga ngo nawe ubyohereze ahantu kuko uba utaramenya icyo bapfa ugasanga na we watangiye gushyigikira umwe muri bo utabizi.

6.Kwirinda ko ibyo ubonye ku mbuga nkoranyambaga kubifata nk’ukuri.
7. Kugaragaza umwirondoro wawe nk’umunyamakuru mu mbuga nkoranyambaga ukoresha zose.

8.Kumenya ko imbuga nkoranyambaga atari ahantu ho gukinira no kuganira ibyo ubonye kandi uri umunyamakuru ukwiye kuhavugira ibintu bikwiye kumvikana mu ruhame.

9.Kumenya kugira ibanga ry’akazi kawe kandi ukamenya gukosora ikosa wakoze wihuse

10. Imbuga nkoranyambaga z’umunyamakuru ntizikwiye gutandukana n’imyemere yawe.

Aya mahugurwa agamije kunoza imyitwarire y’abanyamakuru ku myitwarire ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo barusheho kunoza umwuga wabo.

Mutesi Scovia

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru