Friday . 19 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 April » Minisitiri Muyaya yikomye MONUSCO ayishinja kuba ikibazo ku mutekano wa Congo – read more
  • 19 April » Minisitiri w’Intebe yatangaje amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda – read more
  • 19 April » Rubavu: Babuze umugezi utunganyije none bavoma amazi arimo inzoka – read more
  • 18 April » Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki – read more
  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more

Inama z’uko wahangana n’umubyibuho ukabije utiriwe ujya mu nzu ngororamubiri (GYM)

Friday 29 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Kuri iyi isi burya igice kinini cy’abantu gikunda gutembera, icyakora hari n’abandi batabikunda ariko nibo bacye ugereranyije n’abavuga yego ku bijyanye no gutembera.

Muri rusange burya ubutembere cyangwa ibyo benshi bita gusohoka ntibivuze gufata akaruhuko, gucika akazi, gufata amafoto meza, cyangwa guhura n’abantu tutari tuziranye gusa, oya. Gutembera ni kimwe mu byatuma tugumana umubiri mwiza kandi uteye neza. Soma neza izi ngingo zikurikira ndabizi ziraza gufasha benshi cyane cyane abakunda gusohokera ku mucanga cyangwa n’ahandi hantu nyaburanga.

Izi nama turazikugira kuko abenshi batanze ubuhamya ko bikora neza kandi ubu bafite ubuzima bwiza, ariko se mu byukuri niki wakora ngo ugumane umubiri wawe ndetse urwanye n’umubyibuho utiriwe ujya mu nzu ngororamubiri abenshi bita gym tonic.

Burya akenshi umubyibuho uterwa n’ibiribwa byinshi turya byuzuyemo protein kandi iyo protein ibaye nyinshi mu mubiri nabyo ntibiba ari byiza ku mubiri wacu, mu gihe kandi tuziko protein nyinshi iboneka mu nyama zitukura (inyama z’inka, ihene, ingurube n’ibindi…) nibyiza rero ko inama ya mbere wakurikiza nuko mu igihe ugiye kurya inyama wakwihata inyama z’amafi cyane cyane nk’abakunda gusohokera ku mazi magari zihaboneka ku bwinshi kandi zidahenze. Ibi bizagufasha kugabanya ingano y’ibinure winjiza mu mubiri.

Uburyo bwa kabiri wakoresha ni ukugerageza kugenda n’amaguru, burya abantu benshi cyane cyane mu Rwanda ndetse no mu bihugu bya afurika bafite akamenyero ko kumva ko abakene aribo bagenda n’amaguru, rimwe na rimwe n’abadafite ugasanga bararwanira kugenda mu modoka niyo baba batagiye kure, nyamara burya ikintu abantu benshi batazi nuko kugenda n’amaguru ari bimwe mu bifasha kurwanya indwara zinyuranye ndetse n’umubyibuho ukabije.

Ubushakashatsi bugaragaza ko byibuze umuntu ugenda urugendo rw’iminota hagati ya 30 na 45 ku munsi agira ubuzima bwiza kandi adashobora gufatwa n’indwara zifitanye isano n’umubyibuho ukabije. Buri muntu bibaye yajya agerageza kugenda n’amaguru niyo waba utari kwiruka cyane. Kuko bizagufasha guha umubiri wawe imbaraga ndetse no kugabanya ubwinshi bw’ibinure mu mubiri.

Uburyo bwa gatatu wakoresha ni ukugabanya ingano y’inzoga unywa ku bazinywa ndetse ku banywa ibinyobwa bidasembuye ariko bifungishijwe gaz, bimwe twita fanta burya nabyo si byiza ahubwo ibyo byose wagakwiye kubisimbuza imitobe y’imbuto (juices/jus).

Umutobe w’imbuto ni kimwe mu bintu bituma umubiri wacu ukora neza, biba byiza cyane nkiyo ufashe ikirahure cya jus iminota 20 mbere yuko ufata amafunguro kuko ibyo ufunguye bikugirira umumaro cyane. Si byiza na gato gufata amafunguro uri gusomeza inzoga cg ibinyobwa birimo gaz nka fanta n’ibindi.

Uburyo bwa kane nukoga, impamvu twibanze ku mazi cyane nuko abantu benshi bakunda gusohokera ku mazi ndetse no kumucanga, impamvu kandi benshi banabikunda nuko burya amazi iyo uyari hafi bituma ubwonko bukora neza cyane cyane amazi magari. Koga rero ni kimwe mu buryo bufasha kurwanya umubyibuho kuko ni sport ikora ku mubiri mu gihe gito cyane.

Ubushakashatsi buvuga ko byibuze bishobotse umuntu yafata hagati y’iminota 20 na 30 ari koga ariko cyane mu mazi y’ikiyaga cyangwa ku Nyanja kuko burya amazi ya pisine nayo si meza bitewe nuko usanga inyinshi zihurirwamo n’abantu benshi bityo bikaba byatuma unakuramo indwara zitandukanye aho kukugirira umumaro. Iyo uri koga kandi ugomba guhinduranya uburyo uri kogamo kugira ngo umubiri wose ugerweho.

Uretse koga kandi amazi afasha cyane mu kugira ubuzima bwiza kuko niyo waba utazi koga mu gihe utarabimenya wajya mu mazi ugakoreramo sport zitandukanye niyo wasimbuka, ukiruka mumazi na bagenzi bawe cyangwa mugakiniramo imikino itandukanye nka volleyball.

Mu gusoza icyo twabwira abantu, nuko ubuzima bwiza budaturuka mu kurya ibiryo ushaka gusa ahubwo nuko witwara na nyuma yo kurya usanga nabyo bigira uruhare mu kubaho neza. Hano ni hahandi uzasanga umuntu wibera mu cyaro akomeye kandi nta bintu bidasanzwe arya, ahubwo ari ukubera ko usanga uba mu cyaro akunda gukoresha umubiri we cyane bityo bigatuma ahorana imbaduko. Mu gihe mu mujyi wibwira ko wariye neza nyamara wajya no munsi y’urugo ugatega aho wakagenze n’amaguru ngo ibyo wariye bitembere neza mu mubiri.

Muri rusange rero kugenda n’amaguru cyangwa gukora imyitozo ni ingenzi ku buzima bwa buri munsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru