Wednesday . 24 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 April » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more
  • 24 April » Nyabihu: Ababyeyi baratabariza abana barembejwe n’inzoka kubera kunywa amazi yo mu bigega by’ishuri – read more
  • 24 April » UNHCR yongeye kwitambika umugambi w’u Rwanda n’Ubwongereza ku bimukira – read more
  • 23 April » Rubavu: Abakora VUP bakoze ibihe bitatu badahembwa – read more
  • 23 April » Nyabihu: Hari abanyeshuri baterwa ipfunywe no kwiherera ku karubanda – read more

JULIAN ASSANGE URI MU BASHINZE URUBUGA RWA WIKILEAKS YATAWE MURI YOMBI I LONDON

Friday 12 April 2019
    Yasomwe na

By imfurayabo Pierre Romeo
Julian Assange, umwe mu bashinze urubuga rwo kuri interineti rwa Wikileaks, yatawe muri yombi avanywe muri ambasade ya Ecuador iri i London mu murwa mukuru w’Ubwongereza.

Bwana Assange w’imyaka 47 y’amavuko, yari amaze imyaka irindwi muri iyi ambasade aho yahungiye yanga ko yoherezwa iwabo muri Suède aho yashinjwaga ibirego byo gusambanya ku ngufu, ibirego ubu byavanyweho.

Polisi y’Ubwongereza yatangaje ko Bwana Assange ubu ari mu maboko yayo, akazashyikirizwa urukiko rwa Westminster "vuba cyane bishoboka".
Polisi y’Ubwongereza yatangaje ko yamutaye muri yombi nyuma yaho ananiriwe kwishyikiriza urukiko. Yavuze ko yahamagajwe n’abategetsi b’ambasade ya Ecuador, nyuma yaho iki gihugu kimwamburiye ubuhungiro.

Bwana Assange yari yaranze gusohoka muri ambasade, avuga ko ayisohotsemo yahita yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agahatwa ibibazo ku bikorwa bya Wikileaks.

Perezida Lenin Moreno wa Ecuador yavuze ko iki gihugu cyamwambuye ubuhungiro cyari cyaramuhaye nyuma yaho akomereje kurenga ku masezerano mpuzamahanga.

Ariko urubuga rwa Wikileaks rwatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ruvuga ko igihugu cya Ecuador cyamwambuye ubuhungiro bwa politiki "kirenze ku mategeko mpuzamahanga".

’Ashobora koherezwa muri Amerika’
Sir Alan Duncan, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, yavuze ko itabwa muri yombi rya Bwana Assange rije rikurikira "ibiganiro birambuye hagati y’ibihugu byacu bibiri".

Atawe muri yombi hashize umunsi umwe urubuga rwa Wikileaks rutangaje ko rwavumbuye igikorwa gikomeye cy’ubutasi rwavuze ko bukorerwa kuri Bwana Assange muri ambasade ya Ecuador.

Umunyamakuru wa BBC James Landale ukurikiranira hafi ibibazo by’imibanire y’ibihugu avuga ko ku ikubitiro, Bwana Assange azaburanishirizwa mu Bwongereza, ariko ko ashobora koherezwa kuburanishirizwa muri Amerika kubera ibivugwa ko yamennye amabanga y’iki gihugu.

Urubuga rwa Wikileaks Bwana Assange yashinze, rutangaza ibifatwa nk’amabanga y’ubutegetsi n’abategetsi b’ibihugu bitandukanye ku isi - ikintu gifatwa nk’ikibangamiye bikomeye abategetsi.

Bwana Assange yagiye yemeza kenshi ko ibyaha yashinjwe byose ari ibyo kumuhimbira kugira ngo urubuga rwe rudakomeza gushyira ku karubanda amakuru atari meza ku bategetsi n’ubutegetsi bunyuranye ku isi.

Inkuru ya BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru