Friday . 30 October 2020

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 June 2019 » Rubavu: Ibigo mbonezamikurire byazahuye ubuzima bw’abana basigwaga ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Kongo – read more
  • 7 August 2018 » Uganda:Iperereza ryagaragaje ko Kayihura ushinjwa kwica Kaweesi nta shingiro bifite – read more
  • 4 August 2018 » Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje imigabo n’imigambi nk’umukandida wa OIF – read more

Kaminuza ya Mount Kenya Rwanda ibujije abanyeshuri gukora ibizami barishyuye

Wednesday 14 October 2020, by : MUTESI Scovia
    Yasomwe na

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Mount Kenya ishami ry’u Rwanda batunguwe nuko kaminuza ibabujije gukora ikizamini gisoza igihembwe cy’ukwezi wa Mutarama-Mata 2019/2020 batakoze kubera COVID-19 ku mpamvu bavuga ko batazi kandi barishyuye amafaranga yo kubikora.

Ikinyamakuru MamaUrwagasabo cyageze kuri iyi kaminuza mu masaha y’igitondo ubwo aba banyeshuri basohorwaga hanze ya kaminuza kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2020, gisanga bamwe bahagaze bumiwe bibaza ibibaye abandi bataha babuze uko basobanura ibibabayeho.

Ababijijwe gukora ikizamini bari abiga mu by’uburezi biga mu masomo y’ikuruhuko n’abize mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) gusa bose babanje gusabwa kwishyura amafaranga y’ishuri.

Bamwe batifuje gutangaza amazina yabo ku mpamvu z’umutekano wabo, bavuga ko bari bamaze iminsi bafite gahunda yo kujya mu kizamini ku isaha ya saa tatu n’igice, isaha yageze bubahirije igihe bicara mu cyumba bari bukoreremo ikizamini hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda wandura corona, gusa ngo mu kanya nk’ako guhumbya ubuyobozi bubabwira ko ikizamini gisubitswe.

Umwe yagize ati “Byaje guhinduka bibaye bategereje ikizamini baratubwira ngo dutahe ngo ntabwo bari babyiteguye, ngo bazaba batubwira. Kandi kugeza ubwo twicaraga mu kizamini nta yandi makuru yari yakabonetse usibye ayo.

Harimo ibihombo byinshi cyane, kuko hari nk’amazu twabaga twishyuye yo kubamo.
Ni ukuvuga ngo izo nzu ni igihombo, hari nka za resitora twari twarabukinze (twarishyuye) azajya atugaburira, nayo urumva hari igihombo kizazamo. Hari na tike nk’umuntu uvuye Nyabihu, Rusizi, Nyagatare nabwo urumva nyine ni ibindi bihombo.”

Mugenzi we nawe yagize ati “Hari polisi yari iri hanze badusohora; umuyobozi Vice-Chancellor yaje aratubwira ngo ntabwo mwabonye umwanya munini uhagije wo kwitegura ibizami. Na mbere hose n’ubundi twakoraga ikizami nta kuvuga ngo twabanje kwitegura.”

Undi yagize “Buriya babonye twaramaze kwishyura ibifaranga byuzuye bati ntibagende bazaba bakora ikizamini, ikizima ni uko amafaranga tuyabonye.”

Andi makuru abanyeshuri bavugaga bakanga kuyaha abanyamakuru kuri micoro zabo ni uko ngo ahri abanyeshuri bamwe batari baje mu kizamini ariko bigisha mu bigo by’amashuri ahantu hatandukanye mu gihugu, bakagira uko batanga amakuru mu zindi nzego, barega ko kaminuza igiye gutanga ibizami kandi minisiteri y’uburezi yarasabye abarimu gusubira ku bigo bigishaho bikaba byatuma babirukana mu kazi.

Twagerageje gushaka ubuyobozi bwa kaminuza ntibwaboneka ariko igihe buza kuboneka buragira icyo budutangariza kuri iki kibazo.
MUTUNGIREHE SAMUEL

feature-top
feature-top

Any message or comments?

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru