Mutungirehe Samuel
Ababyeyi bo mu karere ka Kicukiro bafite abana barererwa mu rugo mbonezamikurire rw’Isibo y’Icyerekezo mu Ishuri ribanza rya Rwabutenge batangaje ko bashimye uburyo kujyana abana muri iryo Rerero mbonezamikurire byazamuye mikurire y’abana babo ubu bakaba baharanira ko nta mwana uzongera kugaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mini bitewe n’inyigisho bahakura n’uko bazishyira mu bikorwa.
Babitangaje kuri uyu wa Gatatu, ubwo muri iryo Rerero rya Rwabutenge rikorere mu Ishuri ribanza rya Rwabutenge mu murenge wa Gahanga hizihirizwaga umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ku rwego rw’akarere ka Kicukiro.
Kuri uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti "Isibo, igicumbi cy’imikurire y’umwana".
Muri iri Rerero rya Rwabutenge hakurikiranirwamo abana 41 bo mu isibo y’Ikerekezo, bahabwa ibikubiye muri gahunda zose z’ishuri mbonezamikurire y’abana bari munsi y’imyaka itanu nk’uko Baziruwiha Esperance uba muri iyo Sibo yabitangarije abayobozi batandukanye bifatanyije nabo kwizihiza umunsi w’Umwana w’Umunyafurika.
Yavuze ko amaze kubyara umwana wa gatatu yarwaye indwara ziterwa n’imirire mibi kugeza ubwo yoherejwe mu bitaro by’akarere bya Masaka, nabwo avayo bigoranye bitewe n’uburyo umwana yari yarazahaye.
Ati "Naragiye ikiciro cya mbere marayo ibyumweru bibiri, icya kabiri marayo ibyumweru bitatu, icya gatatu nabwo marayo ibyumweru bitatu; yari yaragize bwaki ikomeye umusatsi warabaye umweru. Gusa nshimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we batuzaniye ibi byiza birimo n’iri rerero kuko sinzi uko byagenze kugira ngo mve muri ubwo buzima.
Ubu umwana ameze neza, n’ubwonko bwe bwarakangutse, ndetse arabasha kuganira n’abandi no gukina na bagenzi be mu gihe mbere bamwegeraga akabahinda ngo mujye gukina n’abandi mundeke."
Abajijwe icyatumye umwana ajya kurwara imirire mibi kuri icyo kigero kandi mu rugo barya, Baziruwiha yavugishije ukuri ko atari azi ibyo guteka indyo yuzuye igenewe umwana ngo ayitandukanye n’iy’abantu bakuru.
Ati "Ntabyo nari nzi pe, namugaburiraga ibiryo bisanzwe; nkakaranga ibiryo bisanzwe, naba natetse agaceri bwo nkumva umwana arahita abyibuha.
Ariko maze kugera hano mu gikoni cy’isibo yacu banyigishije uburyo batekera abana, banyigishije uko bateka indyo ivanze kandi itarimo ibyo by’amavuta menshi; gusa nkora ibishoboka byose ngo bitazongera kumbabo."
Mukeshimana Illumine we yavuze ko yarwaje imirire mibi ageze ku mwana wa karindwi.
Ati "Uwo mwana yagize imirire mibi biragorana ariko tukimara kugera mu Irerero rya Rwabutenge yarahindutse.
Mbere najyaga nteka ibyo bijumba ngateka n’ibyo bishyimbo nkumva ni ibyo abana bari burye; sinari nzi ko umuntu yateka ibyo bijumba akabishyiramo imboga n’iminsi bigize indyo yuzuye akabiha umwana."
Nk’uko byanagarutsweho n’umukuru w’Isibo y’Ikerekezo, Nyiraneza Appoline, abo babyeyi baharerera bakoze ikimina cyo kuzigama amafaranga 200 ubu bakaba bagiye kuzuza ibihumbi 25 bateganya ko bazagura amatungo magufi yororoka vuba, nk’ingurube, azatuma babasha kuzamuka ubushobozi bityo bagure ibikorwa abana bakure neza n’iterambere mu ngo rigerweho byihuse.
Ati ’Mu isibo yacu ingamba z’uko nta mwana uzongera kujya mu mirire mibi no uko imboga twateye tuzakomeza kuzitahi neza, kuganira abana indyo yuzuye no gukomeza kubihugurira abandi babyeyi babyara kuko ibintu duteka hano no mu ngo tuba tubifite."
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije mu karere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert yababwiye ko ibyo bakora byose bagomba kwirinda ko ibibazo by’imirire mibi byakongera.
Ati "Mujye mukorana n’amasibo murusheho kongera ubumwnyi mu kwita ku mikurire y’abana bityo turandure burundu imirire mini mu bana bo mu karere kacu."
Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi mu Mbuto Foundation ushinzwe gahunda mbonezamikurire no kurengera umwana, Radegonde Ndejuru, wari umushyitsi Mukuru yabwiye abo babyeyi n’abitabiriye ibyo birori ko abashimiye ku byo yabonye bakora mu kazi katoroshye ko kurerera u Rwanda.
Ati "Ndashaka kubibutsa ko nubwo mwavuga ngo Kicukiro barabafasha, abantu benshi barabafasha ariko ntimwibagirwe ko ubumwnyi murabufite kandi icyo tubereyeho ni ukuza kongera kuganira namwe kugira ngo twongere ubwo bumenyi.
Niba ubwo bumenyi mubuzi mubwire n’abandi kuko ikintu cya ngombwa n’ubushakashatsi bwagaragaje ni uko gutangira gutwita kugera cyane cyane ku myaka itatu ni bwo ugomba kumenya imirire myiza y’umwana kuko nibwo umwana akura mu bwonko bwe."
Yabibukije Kandi ko ejo heza hari imbere hashingiye kuri abo bana bagomba kwitaho bityo inama zose bakenera nk’abayobozi biteguye kubaha hafi.
Radegonde yashimiye kandi abafatanyabikorwa barimo CECYDAR na Rich The Children wamfashije mu gutegura kwizihiza uwo munsi w’Umwana w’Umunyafurika.
Akarere ka Kicukiro basanzwe kaza imbere mu turere dufite abana bake baharagaweho n’ikibazo n’imirire mivi ku buryo ingamba kafashe zishobora gutuma barandura burundu icyo kibazo mu bana.