Sunday . 12 July 2020

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 June 2019 » Rubavu: Ibigo mbonezamikurire byazahuye ubuzima bw’abana basigwaga ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Kongo – read more
  • 7 August 2018 » Uganda:Iperereza ryagaragaje ko Kayihura ushinjwa kwica Kaweesi nta shingiro bifite – read more
  • 4 August 2018 » Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje imigabo n’imigambi nk’umukandida wa OIF – read more

Kigali: Imishinga y’urubyiruko yagaragaje udushya twihariye yahembwe

Thursday 18 June 2020, by : MUTESI Scovia
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Ikigo 1000 Alternatives Rwanda cyahembye imishinga itatu ya mbere y’urubyiruko yifitemo udushya mu igera kuri 17 yitabiriye irushanwa.

Binyuze mu Kigo cy’Umujyi wa Kigali gishinzwe guteza imbere umurimo (Kigali Employment Service Centre), Umujyi wa Kigali ushakira amahirwe urubyiruko binyuze mu bafatanyabikorwa bawo kugira ngo rwiyungure ubumenyi, rubone ubushobozi, akazi ndetse n’abaterankunga.

Ni muri ubwo buryo, kuri uyu wa 18 Kamena 2020, Umujyi wa Kigali washyirikije ibihembo bingana na miliyoni 4,5 Frw imishinga itatu y’urubyiruko yahize indi mu kugaragaza udushya. Ibi bihembo byateguwe bigizwemo uruhare n’umufatanyabikorwa 1000 Alternatives Rwanda uzakomeza no kubakurikirana no kubashakira ingendoshuri mu mahanga.

Umushinga wa mbere wa Eric Safari witwa Aquasafi Ltd wahawe miliyoni 2 Frw, ukaba ari umushinga uzafasha abakora ubworozi bw’amafi kumenya uko amazi yanduye, niba hari umwuka mwiza cyangwa se indwara zakwangiza amafi.

Umushinga wa kabiri, ni uwa Iradukunda Francine witwa ‘Ineza Bamboo Products’ wahembwe miliyoni 1,5 Frw, ni umushinga wo kubyaza umusaruro igiti cy’umugano.

Umushinga wa gatatu ni uwa Niyonzima Pierre, afite umushinga SafeSana Ltd, uzafasha abantu gukoresha neza gaz, ntizibateze impanuka za hato na hato kuko agakoresho kakwereka aho gaz igeze ndetse niba hari naho icupa rifite ikibazo.

Umuyobozi wa 1000 Alternatives Rwanda, Athman Ali, yavuze ko mu mishinga 17 yari yitabiriye irushanwa ryo kugaragaza ibyo ikora n’icyo bizafasha mu guhindura sosiyete, imishinga 15 ariyo yageze ku musozo hagatoranywamo itatu ya mbere ariko ko n’abandi bazakomeza kubaba hafi.

Yagize ati “Dukorana n’urubyiruko, tugatera inkunga imishinga yarwo, uyu munsi twishimiye kuba batatu babonye inkunga yabo, twiteze kubona imishinga yabo ikomeza gutanga ibisubizo nk’uko babitugaragarije mu irushanwa.”

Yakomeje avuga ko nubwo hajemo ingaruka za Coronavirus ndetse aba mbere bakaba batabashije kujya mu ngendoshuri hanze, ngo bazakomeza gukurikiranwa maze imishinga yabo igere kure.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine yashimiye urubyiruko rwagaragaje imishinga itanga icyizere n’ubufatanye bwa 1000 Alternatives Rwanda n’Umujyi wa Kigali.

Ati “Iyi ni intangiriro nziza mubonye yo gutuma imishinga yanyu ikomeza gutera imbere, ni ibintu byiza kuko nubwo mukiri bato ariko mutekereza imishinga ifitiye igihugu akamaro, ituma mwihangira imirimo kandi mugatanga akazi. Turifuza kubabona no mu bihe bizaza namwe mushyigikira indi mishinga y’abandi ngo nabo bazamuke.”

Yongeyeho ati “Ni imishinga itanga icyizere kandi kuba mubonye inkunga bizarushaho kubatera umwete, tukaba dushimiye n’abafatanyabikorwa bacu kuko barebye icyajyaga kibangamira urubyiruko cyo kubura igishoro.”

Safari Eric wakoze umushinga wo gukora udukoresho dupima amazi yororerwamo amafi niba adahumanye yasobanuye ishingiro ryawo.

Ati “Nasanze abantu borora amafi bagira ibihombo bya hato na hato kuko bapfa korora batarebye amazi niba ahumanye cyangwa se niba abasha kororokeramo amafi. Umushinga wanjye ni akamashini kazajya kereka aborozi niba amazi yanduye cyangwa amafi atabasha kuyihanganira.”

Ibyo bizakuraho igihombo cyabagaho ku borozi b’amafi kuko batitaga kumenya ni amazi bororemo ari meza cyangwa se ahumanye ku buryo yakwangiza amafi.

Ikigo 1000 Alternatives Rwanda cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2019 ndetse mu Ukuboza nibwo cyatangije irushanwa rigamije gushaka imishinga ya ba rwiyemezamirimo itanga icyizere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru