Friday . 29 May 2020

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 June 2019 » Rubavu: Ibigo mbonezamikurire byazahuye ubuzima bw’abana basigwaga ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Kongo – read more
  • 7 August 2018 » Uganda:Iperereza ryagaragaje ko Kayihura ushinjwa kwica Kaweesi nta shingiro bifite – read more
  • 4 August 2018 » Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje imigabo n’imigambi nk’umukandida wa OIF – read more

Kutagera ku ntego byihaye byatumye ibigo bikora udupfukamunwa byongerwa

Friday 22 May 2020, by : MUTESI Scovia
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Ibigo byemerewe gukora udupfukamunwa mu Rwanda, byongerewe bigera kuri 76, ni nyuma y’uko bigaragaye ko ibyari bihari bitabashije kugera ku ntego kubera impamvu zirimo gukoresha abakozi bake hubahirizwa guhana intera mu kwirinda Coronavirus.

Mu kwezi gushize Guverinoma y’u Rwanda, yongereye ingamba yo kwambara agapfukamunwa kuri buri munyarwanda, mu zindi nyinshi yafashe zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.

Ibigo n’inganda 21 byahise bihabwa umwihariko wo gukora udupfukamunwa tugenewe abanyarwanda bose dushobora kumeswa inshuro zirenze imwe. Mu byumweru bibiri bishize, ibi bigo byari bimaze kugera kuri 44.

Urutonde rw’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA), rugaragaza ko ibigo byemerewe gukora udupfukamunwa ari 76, icyemerewe gukora casque zifasha abaganga bavura abarwayi ba Coronavirus kutandura ni kimwe naho ibindi bitatu byemerewe gukora udupfukamunwa twifashishwa mu kubaga abarwayi.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Karangwa Charles, aherutse kubwira ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri ibigo byagombaga gukora udupfukamunwa tugera kuri miliyoni esheshatu, naho mu kwezi bigakora utugera kuri miliyoni 12.

Karangwa yavuze ko mu byumweru bibiri hari hamaze gukorwa udupfukamunwa tugera kuri miliyoni 3.5, aho intego itagezweho kubera abadukora bahuye n’imbogamizi zirimo ko indege zitwara imizigo y’ubucuruzi, zagiye zitaboneka ku gihe.

Indi mbogamizi ni ukubera ingamba zafashwe na leta zo gutandukanya abantu bagahana intera. Ibi byagize ingaruka ku mashini zikora udupfukamunwa kuko ntizikora zose. Urugero nk’uwari ufite imashini 300 wasangaga hakora gusa 150, kuko ziba zishinze kuri metero 1.5 kugeza kuri ebyiri.

Icyo gihe Karangwa yavuze ko ibigo 44 bikora udupfukamunwa bizongerwa nyuma yo kureba umusaruro wabyo, ari na byo byakozwe bikongerwa bikagera kuri 76.

Yagize ati “Tuzongera turebe izindi zasabye nazo tugende tuzongera, ariko ibyo byose tubikora mu bufatanye.”

Karangwa yizeza ko ubwiyongere bw’ibigo bikora udupfukamunwa butazatuma hakorwa ututujuje ubuziranenge kuko itsinda ry’abagenzuzi ba FDA bajya hirya no hino bakangurira abakora udupfukamunwa gukurikiza amabwiriza.

Avuga ko udakurikiza amabwiriza y’ubuziranenge akurwa ku rutonde ariko muri rusange amabwiriza akurikizwa.

Source/Igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru