Minisiteri y’Uburezi imaze gutangaza ko isubitse amashuri kuva ku y’Inshuke kugeza ku yisumbuye, ay’imyuga n’Ubumenyingiro akorera mu ifasi y’Umujyi wa Kigali afunzwe kuva ku wa mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.
Bitangajwe kuri uyu mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021, mu itangazo iyi Minisiteri yagejeje ku banyamakuru rigaragaza impinduka mu gihe hari hitezwe itangira ry’amashuri ku byiciro byari bisigaye.
Iri tangazo rivuga ko amashuri yo mu mujyi wa Kigali yari asanzwe acumbikira abanyeshuri bazaguma mu bigo bagakomeza guhabwa serivisi z’ingenzi mu gihe amashuri yo hanze ya Kigali azakomeza kwigisha ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’Uburezi ishishikariza aya mashuri yo mu Mujyi wa Kigali gukomeza kwigisha yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga, yatangaje ko iki cyemezo gishingiye ku gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Ingamba zivuguruwe zizatangazwa nyuma y’ibyumweru bibiri hakozwe isesengura ry’uko icyorezo gihagaze.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamaliya Valentine yavuze ko mu gihe bizagaragara ko icyorezo kiri ku yindi ntera mu bice bitari ibyo mu cyaro hazafatwa izindi ngamba nazo zatuma afungwa.