Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko byumvise ubusabe bw’abaturage ku izamuka ry’ibiciro by’ingendo, byizeza ko bigiye gusuzumwa vuba.
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ni bwo Urwego ngenzuramikorere RURA rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara, Abanyarwanda benshi batungurwa no kubona byazamuwe mu gihe RURA yo yavugaga ko hari aho uburebure bw’imihanda muri Kigali bwiyongereye bituma bazamura ibiciro.
Mu itangazo rishyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ku mugoroba wa tariki ya 20 Ukwakira 2020, rigira riti “Twakiriye ibibazo by’abaturage birebana n’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu. Minisitiri w’Intebe hamwe n’inzego zibishinzwe bazabifataho umwanzuro mu gihe cya vuba.”
Iri tangazo rishobora kwakiranwa yombi n’abanyarwanda batari bake biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi botsa igitutu urwego rwa RURA ntibatinye no gusaba abayobozi bayo kwegura mu gihe bananiwe no kubisubiramo, bagaragaza ko bahayeho kuzamura ibiciro by’ingendo hatitawe ku muturage ahubwo hitawe ku mushoramari mu rwego r’ubwikorezi.
Ibi abakoresha izo mbuga nka Twitter babishingiraga ku buryo ibicoro by’ingendo mu Mujyi wa Kigali bari biteguye ko bisubira ku giciro byahozeho mbere ya COVID-19, na cyane ko yashegeshe ubukungu bwa benshi bukazahara bityo kuzamura ibiciro by’ingendo byaba byihuse.