Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Alexander Boris de Pfeffel Johnson yatangaje ko kubera impamvu zo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirusi i Bwami mu Bwongereza atazitabira umuhango wo gushyingura Igikomangoma, Orince Philip, akaba n’Umugabo w’Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II.
Johnson yavuze ko kubera umubare muke w’abateganyijwe kujya muri ibyo birori kubera kubahiriza inganba zo kwirinda Coronavirusi, yemeye guharira ab’Ibwami hafi cyane bakaba ari bo bazajya gushyingura Prince Philip kuri Chapel yitiriwe Mutagatifu George ku Ngori ya Winsa.
Muri uyu muhango biteganyijwe ko azabawitabira batarenze 30 bityo Boris Johnson agasanga bikwiye ko hahabwa amahirwe cyane abo mu muryango wa Prince Philip n’i Bwami nk’Ibikomangoma, abuzukuru n’abavandimwe.
Prince Philip yitabye Imana ku wa Gatanu, tariki ya 9 Mata afite imyaka 99 y’amavuko.