Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR cyatangaje ko ku banyarwanda batuye mu migi itandukanye y’igihugu ibiciro mu mijyi byagabanutseho 0,1% mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2021 ugereranyije na Gicurasi 2020.
Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Kane Gicurasi 2021, yasesenguwe hagendewe ku makuru y’ibiciro byari ku masoko atandukanye mu migi y’uturere tw’igihugu n’umujyi wa Kigali.
NISR yavuze ko ihinduka ry’ibiciro mu kwezi kwa kane (Mata 2021) ryari ku kigereranyo kingana na 2,4%. Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanukaho 0,1% mu kwezi kwa Gicurasi ni ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byagabanutseho 13,8%.
Iyo ugereranyije Gicurasi 2021 na Gicurasi 2020, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu bitarahindutse. Wagereranya ukwezi kwa gatanu (Gicurasi 2021) n’ukwezi kwa kane (Mata 2021), ibiciro byagabanutseho 0,5%.
Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,3%.
Mu batuye mu byaro, byagaragaye ko mu kwezi kwa Gicurasi 2021, ibiciro byazamutseho 0,7% ugereranyije na Gicurasi 2020.
Ihinduka ry’ibiciro mu byaro mu kwezi kwa kane (Mata 2021) ryari ku kigereranyo kingana na 3%. Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 0,7% mu kwezi kwa Gicurasi ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 4,7% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 5,9%.
Ugereranyije ukwezi kwa gatanu (Gicurasi 2021) n’ukwezi kwa kane (Mata 2021) ibiciro byagabanutseho 2,5%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 5,3%.
Muri rusange, mu kwezi kwa Gicurasi 2021 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 0,4% ugereranyije na Gicurasi 2020, mu gihe ihinduka ry’ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa kane (Mata 2021) ryari ku kigereranyo kingana na 2,7%.