Saturday . 20 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 April » Minisitiri Muyaya yikomye MONUSCO ayishinja kuba ikibazo ku mutekano wa Congo – read more
  • 19 April » Minisitiri w’Intebe yatangaje amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda – read more
  • 19 April » Rubavu: Babuze umugezi utunganyije none bavoma amazi arimo inzoka – read more
  • 18 April » Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki – read more
  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more

Ngoma: Muri Guma mu Rugo abana batandatu babuze ubutabera bamaze gukimbirana na nyina

Friday 30 October 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukira mu kagari ka Kibatsi mu mudugudu wa Munezero, hari abana batandatu batangaza ko muri Guma mu Rugo ubuzima butari buboroheye kuko bagiranye amakimbirane na Mama wabo washakaga kubazanira undi mugabo ariko kubera ko abantu batari bemerewe guhurira mu nama baguma mu guhangana nawe birangira abayate mu nzu basigara birera.

Ikinyamakuru MamaUrwagasabo cyasuye abo bana aho birera mu rugo iwabo, umunyamakuru asanga babiri muri bo batangiye kubagara ibishyimbo, bamutekerereza uko Mama wabo yababangamiye muri Guma mu Rugo akanabata ubuzima bukabagora kandi ari bwo bari bamukeneye hafi ngo abiteho, cyane ko papa wabo yari amaze igihe ahitanywe n’impanuka.

Ayo makimbirane abaturanyi ndetse n’abo bana basobanura ko yatangiye ubwo mama wabo yabonye umugabo we amaze gupfa agashaka kubazaniraho undi mugabo, abo abana barimo umukuru ugeze ku myaka 20 bamubera ibamba ko batakemera kubana nawe mu nzu imwe atari se birangira abataye mu gihe abantu basabwaga kuguma mu Rugo.

Musabyimana Josiane umukuru muri bo wasigaye ari nka mama wabo, yatangaje ko muri Guma mu Rugo no muri Corona muri rusange byabaye bibi kuko nk’abana bari bamaze umwaka wose bapfushije papa wabo bagezeho bakimbirana na mama wabo bitewe n’uko abantu batari bemerewe gukora inama z’ubuyobozi ikibazo gihera aho nticyashakirwa umuti nyawo birangira nyina abataye kuko atabumvise neza.

Yagize ati “Muri Guma mu rugo uruhande rumwe byari bimeze nabi, nubwo urundi ubuzima bwakomeje. Nkanjye nitanzeho urugero ndi umukobwa, ndera abana batandatu, napfushije papa ariko mama ashaka kudutesha umutwe biba ngombwa ko dutandukana ariko iyo haza kuba hariho nka za nama abantu bose bahuriragamo wenda ibyo bibazo byose biba byarakemutse.

Kubera ko byari Guma mu Rugo twahanganiraga mu nzu; buri ruhande, buri muntu yirwanagaho, ubwo rero urumva ni ikibazo ariko iyo haza kuba za nama abantu bahuriragamo bose byari guhita bikemuka.”

Musabyimana akomeza avuga ko aho Guma mu Rugo imaze kurangira yagerageje kujya yitabaza abayobozi mu nzego z’umudugudu kugera ku kagari ngo we n’abavandimwe be babakemurire ikibazo bafitanye na nyina ushaka kubazaniraho undi mugabo.

Ati “Nitabaje abayobozi tutarinze duhurira no mu nama bigeraho baradutandukanya. Twapfushije papa mu mwa gatatu 2019 bigeze mu kwa karindwi mama atangira kwitwara nabi, ntibyadushimisha nk’abana batandatu mbese ukabona birabangamye.

Agataha adutuka cyangwa se rimwe na rimwe ntatugaburire, agakinga igihe hari ibyo yasigaje. Imitungo y’urugo akayikoresha mu nyungu ze bwite; byakomeje guhora turi mu makimbirane gutyo nza kwitabaza abantu bo mu muryango, nabo bageze aho birabananira mpita nkijyana mu buyobozi, bamugira inama nazo ntiyazumva."

Akomeza agira ati "Yanze kuzumva dusaba ko badutandukanya kuko twari twaratangiye kurwana, atangiye no kutuvangira mu biryo ibintu tutazi ubwoko bwabyo. Ikintu cyatumye biguma gutyo ni Guma mu Rugo kuko iyo inteko z’abaturage ziba zarateranaga biba byarahawe umurongo mwiza kuko twahanganiraga mu nzu tukabura ururyo twagenza. Buriya ziriya nteko nazo zigira akamaro.”

Uyu mukobwa avuga ko byagezeho abana bamenya ko mama wabo atwite, ageraho umwana muto w’imyaka 9 amwikuraho, babona n’ababyariraho undi mwana bizaba bibangamye ageraho atangira kubarwanya abona ntibizashoboka ahitamo kwemera kubasiga ajya kwibanira n’uwamuteye inda nubwo nawe afite undi mugore w’abana batanu.

Umwe mu baturanyi b’aba bana basigaye mu nzu bonyine, Nyirahabimana Joselyne, akaba n’uhagarariye abagore mu mudugudu wa Munezero, yavuze ko imiterere y’uwo mubyeyi yari yarabayoboye nk’abaturanyi n’abayobozi.

Ati “Ni umudamu ntazi uko ateye kuko ntabwo twashyikiranaga ngo mbe navuga ngo ndajya kumugira inama ariko nk’umukuru w’umudugudu nawe baraturanye urugo ku rundi bajyaga kumugira inama.”

Yakomeje avuga ko imiryango y’abo bana n’abaturanyi nakomeje kubaba hafi nyuma y’uko bari bamaze kubona uwo mubyeyi afite imyitwarire itari myiza mu bana, abazaniraho undi mugabo kandi batangiye guca ubwenge.

Nyirahabimana avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibatsi yagezeho aza gukemura ikibazo cy’uwo muryango, abaza umugore icyo yifuza avuga ko yifuza kubisa abana akajya kwishakira uko abaho birangira imitungo y’amasambu bayigabanye by’agateganyo kugira ngo abana babone aho bakorera na nyina wabo abone ahazamutunga, byose mu buryo bwo guhosha amakimbirane.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru