Yanditswe na: Imfurayabo Pierre Romeo
Inkuru dukesha CNN muri Nigeria ivuga ko abantu 65 baguye mu gitero Boko Haram yatewe ku irimbi ahari hateraniye imbaga nyamwinshi yabari bagiye gushyingura mu mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria
Aba bantu bagera kuri 65 bahitanywe n’ibitero bya Boko Haram, ubwo bari bari gushyingura kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Nganzai mu ntara ya Borno nkuko bitangazwa na Muhammed Bulama umwe mu bayobozi b’iki gihugu.
Ku ikubitiro 21 nibo babanje gupfira muri rino rimbi, abandi bagera kuri 44 bahise birunka bahungisha amagara yabo ariko ntibyaje kubahira kuko abitwaje intwaro baje kubamishamo urufaya rw’amasusu.
Abantu bagera ku 10 bo bakomeretse bikabije, 8 muribo bakaba bahise berekezwa ku bitaro.
Abarwanyi b’umutwe wa Boko Haram bakaba baratuye mu majyaruguru ya Nigeria igihe kigera ku myaka irenga 10, bakaba bagendera ku matwara akomeye ya Ki islamu sharia byanatumye aba slamu besnhi bacikamo ibice benshi bakaba barahise bahinduka aba kiristu nyuma yibyo Boko Haram yaritangiye gukorera abataravugaga rumwe nayo.
Boko Haram yagabye ibitero bitandandukanye mu mpande enye zose z’igihugu cya Nigeria, baturikije imisigiti, bashimuta abagore n’abana ndetse n’abanyapolitiki batagira ingano.
Muri Mutarama uyu mwaka habaye ihohoterwa ryatewe na Boko Haram, ryatumye abasaga ibihumbi 30 bahunga igihugu nkuko bitangazwa na n’ishami ry’umuryngo w’abaibumbye ryita ku mpunzi.
Inkuru ya CNN