Ikibazo cyo kugwingira n’imirire mibi mu bana, abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Nyabihu biyemeje kukirwanya bivuye inyuma, bagenda urugo ku rundi bigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye. Umujyanama w’Ubuzima, Maniraho Denis, ahamya ko iyi gahunda imaze gutanga umusaruro. Ati “Mu by’ukuri mu Karere kacu nta kibazo cy’ibiryo dufite, ahubwo ikibazo gihari ni imyumvire n’ubumenyi bucye bwo gutera indyo yuzuye.”
“Twiyemeje kujya tugenda urugo ku rundi by’umwihariko mu ngo zirimo abagore batwite, abonsa hamwe n’abafite abana batangiye guhabwa imfashabere bari munsi yimyaka itandatu, tubigisha uko bategura indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara. Si ibyo gusa kandi kuko tubigisha n’uko bakwita ku isuku n’isukura.”
Bakomeza bavuga ko umubyeyi basanze afite umwana ufite ikibazo cy’imirire bamwohereza ku kigo nderabuzima, inzobere mu by’imirire zikamwitaho by’umwihariko, ariko abajyanama b’ubuzima nabo bakamuba hafi.
Umujyanama w’Ubuzima witwa Murekatete Denise yagize ati “Hari umuterankunga dufite witwa “Gikuriro” yashyizeho gahunda idufasha gukurikirana abana bafite ikibazo cy’imirire mibi ku buryo umwana ufite icyo kibazo tumwondora iminsi 12 yikurikiranya, tugakomeza no kuba hafi y’ababyeyi tubafasha guhindura imyumvire.”
Iyi gahunda yo kugenda urugo ku rundi yakirijwe yombi n’abaturage dore bamwe muri bo bavuga ko batari bazi uko bategurira abana indyo yuzuye.
Umubyeyi witwa Niragire Daprose yagize ati “Ibiribwa byose turabifite pe! Ariko sinari nzi ibigize indyo yuzuye. Abajyanama b’ubuzima aho batangiriye kujya badusura no mu ngo zacu bakatwigisha, ubu ibintu byarahindutse nzi ibyo nagaburira umwana utangiye guhabwa imfashabere, bitandukanye na mbere kuko namuhaga ku byo n’abakuru bariye.”
Umuyobozi ushinzwe ikorwa by’abajyanama b’ubuzima, isuku n’isukura, Mahano Cyprien, avuga ko gukorera hamwe kw’abajyanama b’ubuzima bizagira ingaruka nziza mu kurwanya ikibazo cyo kugwingira n’imirire mibi mu bana.
Ati “Muri uyu Murenge dufite abajyanama b’ubuzima 136, imbaraga zabo rero zimaze kuzana impinduka zikomeye mu guhindura imyumvire y’abaturage. Kwigisha ni uguhozaho kandi kwigisha abaturage ibijyanye n’imirire iboneye ni ingenzi cyane.”
Yakomeje avuga ko abajyanama b’ubuzima bahuguwe mu bijyanye no gupima umwana kuva agize amezi atandatu kugeza ku mezi 59, agapimwa ibiro n’umuzenguruko w’ikizigira, bikabafasha kumenya uko umwana arimo gukura, niba ari mu muhondo, umutuku cyangwa mu cyatsi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2015 bwagaragaje ko Intara y’Iburangerazuba iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye bangana na 45%, mu Turere Nyabihu ikaza ku isonga n’abana 59% bafite ikibazo cyo kugwingira.
Nyuma yo kumenyeshwa uko ikibazo gihagaze, abajyanama b’ubuzima bo muri aka Karere by’umwihariko abo mu Murenge wa Mukamira, biyemeje kwegera ababyeyi bakabigisha uko bategura indyo yuzuye.
Mu mwaka wa 2018 mu Murenge wa Mukamira habaruwe abana 30 bafite ikibazo cy’imirire mibi, kugeza muri Gicurasi 2019 bari basigaranye abana 12. Ibi ngo byatewe n’ubukangurambaga no kwigisha bagenda urugo ku rundi, bikorwa n’abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’izindi nzego.
Muri gahunda ya Leta yashyizeho harimo gutegura iryo yuzuye binyuze mu gikoni cy’umudugudu,utanga shisha kibondo kubabyeyi batwite hagamijwe kurinda umwana kungwingira akiri munda bagakurikirana umugore utwite n’izindi gahunda zifasha abana n’ababyeyi.