Wednesday . 24 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 April » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more
  • 24 April » Nyabihu: Ababyeyi baratabariza abana barembejwe n’inzoka kubera kunywa amazi yo mu bigega by’ishuri – read more
  • 24 April » UNHCR yongeye kwitambika umugambi w’u Rwanda n’Ubwongereza ku bimukira – read more
  • 23 April » Rubavu: Abakora VUP bakoze ibihe bitatu badahembwa – read more
  • 23 April » Nyabihu: Hari abanyeshuri baterwa ipfunywe no kwiherera ku karubanda – read more

Ruhango: Impamvu y’idindira ry’imirimo yo kubaka ikigo cy’urubyiruko ntirivugwaho rumwe

Thursday 19 September 2019
    Yasomwe na

Abayobozi b’Akarere ka Ruhango barimo Komite Nyobozi, Inama Njyanama, n’abahoze bayobora, bitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe imari n’umutungo bya Leta PAC, aho bisobanuye ku bibazo birebana n’iyubakwa ry’ikigo cy’urubyiruko ryadindiye, ikigo cyatinze kubakwa bitera ubukererwe mu gusoza imirimo, bitandukanye n’uko bari babyumvikanyeho mu masezerano.

Nk’uko Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/18 ibigaragaza, habayeho ubukererwe mu kubaka icyo kigo cy’urubyiruko bituma n’ikiciro cya kabiri k’icyo kigo gitahwa imirimo yo kucyubaka itarangiye.

Meya w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye PAC ko intandaro y’idindira yabaye rwiyemezamirimo wataye imirimo itarangiye.

Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Uwimana Fortunée, yabwiye Abadepite ba Komisiyo ya PAC, ko ikindi kibazo cyabayemo ari amasezerano ya rwiyemezamirimo yahagaze mu 2016, hajyaho ibyo kugaruza ayo bari baramuhaye.

Uwimana ati “Uwahawe isoko ryo kubaka icyo kigo yararitaye, amasezerano ahagarikwa mu mwaka wa mu 2016, icyo gihe dutangira ibyo kugaruza ingwate, baduha miriyoni zigera ku 9, icyakora imirimo yari isigaye yari iri munsi yazo kuko mu gihe abakora igenzura bari baje, tugiye gutangira kubaka imirimo yari isigaye, twarubatse twuzuza ibitari byuzuye maze dusana n’ikiciro cya mbere cyari cyarubatswe mu mwaka wa 2014, naho rwiyemezamirimo we ibyo yagombaga kubona ni ibyo amategeko yamwemereraga yarabibonye.”

Muri rusange, imirimo yo kubaka icyo kigo yatangiye muri 2014, byari biteganyijwe ko cyubakwa mu byiciro bine, kuko bitatu byararangiye, aho ikiciro cya mbere kigizwe n’icyumba k’inama ndetse n’ubwiherero, icya kabiri cyari ibibuga by’imikino naho ikiciro cya 3 cyari kigizwe n’uruzitiro ndetse n’ikibuga cyagenewe aho guhagarika ibinyabiziga.

Rwiyemezamirimo wahawe imirimo yo kubaka icyo kigo, yabwiye Komisiyo ya PAC, ko inyigo yahawe n’ubuyobozi bw’akarere yari ifite ikibazo kuko yari itandukanye n’ibyo yari kubaka, bituma yandikira ubuyobozi ababwira uko biteye.

Ati “Erega inyigo nahawe n’akarere yari itandukanye n’ibyo bansabye kubaka ndetse ku buryo nk’ibyo bateganyije ko izasakarwa na metero kare 50, nge nyisakaza metero kare zigera kuri 200. Nabwiye akarere izo nzitizi, ntibampa akanya, ahubwo igisubizo nahawe ni uko ngomba kwihutisha akazi kakarangira. Nandikiye meya hamwe na Perezida wa Njyanama n’ababasimbuye bose nabahaye kopi z’ibaruwa, ariko hakurikiyeho kumbwira ko basesa amasezerano twagiranye.”

“Natangiye kubaka bambwiye ko hari inzu izaba ifite ibyumba bitatu kandi ari 12, inzu narayubatse ariko bo bateganyaga ko izasakarwa na metero kare 50, nyisakaza metero kare 200.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wungirije, Patrick Habimana wari mu Nteko asanga atari byiza, abishingiye kuba icyo imirimo yo kubaka ikigo cy’urubyiruko cyaragombaga kurangira muri Mata 2015, bikaba bigeza 2019 icyo kigo urubyiruko rwubakiwe batagikoresha, asanga atari serivise nziza.

inkuru dukesha imvahonshya

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru