INKURU ZIGEZWEHO
- 4 June 2019 » Rubavu: Ibigo mbonezamikurire byazahuye ubuzima bw’abana basigwaga ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Kongo – read more
- 7 August 2018 » Uganda:Iperereza ryagaragaje ko Kayihura ushinjwa kwica Kaweesi nta shingiro bifite – read more
- 4 August 2018 » Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje imigabo n’imigambi nk’umukandida wa OIF – read more
Tanzania: Abangavu 5913 batwaye inda zitateganijwe mu mezi atatu gusa
Yasomwe na 218

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’agace ka Tabora, Aggrey Mwami ubwo yatangizaga ibiganiro by’umunsi umwe ku bijyanye no kurengera ubuzima, muu nama yari ihuriyemo abana 1438 bahagarariye abandi.
Yabwiye abari bitabiriye ibiganiro ko bibabaje ariko bikwiye no kuba umukoro kuri buri umwe mu kurebera hamwe icyakorwa ngo abakobwa barekere gutwara inda zitateganijwe, kuko kubona abana bakiri bato 5913 batwara inda mu mezi atatu gusa bikomeje gutya nta ejo heza twagira.
Aggrey yabwiye abana 1438 bahagarariye abandi uko mu duce dutandukanye tw’igihugu abangavu bagiye batwara inda, ati, “Igunga 995, Kaliua with 894 children, Sikonge 743, Uyui 640, Urambo 630, Tabora 530 na 49 bo mu Mujyi wa Nzeaga.
Yasabye abana kwirinda kurarikira ibyo ababyeyi babo badafitiye ubushobozi bwo kubagurira, kuko iyo umwana atwaye inda akiri muto bimwicira ejo hazaza akaba yanarwara izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


Any message or comments?
Ku wa Gatatu umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 uzaba wageze mu Rwanda
18 January 2021, by MUTESI ScoviaMINEDUC isubitse amashuri yose kugeza ku yisumbuye akorera i Kigali
17 January 2021, by MUTESI Scovia





