Ku nshuro ya mbere mu mpera z’iki cyumweru i Kigali hagiye kubera imikino ya Cricket ihuza amakipe y’ibihugu y’abagabo hagati ya Zambia iri mu bihangange muri Afurika n’u Rwanda ruri kuzamuka.
Si benshi mu Rwanda bazi umukino wa Cricket kuko utamaze igihe kinini uhageze ndetse kugeza ubu nta mukino mpuzamahanga hagati y’amakipe y’ibihugu mu bagabo wari wahabera ariko mu bagore habereye ibiri, harimo uwahuje u Rwanda na Uganda n’undi warwo na Kenya.
Kuva kuri uyu wa Gatanu kugera ku Cyumweru, ku kibuga cy’i Gahanga hazabera imikino itanu ya gicuti hagati y’ikipe y’u Rwanda n’iya Zambia igamije gufasha abazaruserukira mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2020 no gukomeza kumenyekanisha uyu mukino ukiyubaka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Dusabemungu Eric, yatangaje ko ari intambwe ikomeye kuba ku nshuro ya mbere bagiye gukinwa umukino nk’ikipe y’igihugu ku butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati “Ni ubwa mbere twakiriye ikipe y’igihugu, bizatuma abantu barushaho kumenya ibijyanye n’umukino wa cricket, Zambia ni igihugu gikomeye cyane gusa natwe tumaze iminsi twitegura, abakinnyi bose bameze neza, turashaka kumenya aho duhagaze ubu.”
Imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi kizabera muri Australia mu 2020, izahuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’ i Burasirazuba “East Africa World T20 Qualifiers” arimo u Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda, izabera mu Rwanda kuva tariki 5 kugeza 15 Nyakanga 2018.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Byiringiro Emmanuel, yatangaje ko batangiye kuyitegura muri Gashyantare 2018.
Mu myiteguro, bazanye umutoza mushya Martin Sugi ukomoka muri Kenya muri Werurwe 2018, hakurikiyeho gushakira abakinnyi imikino mpuzamahanga yo kubamenyereza.
Byiringiro yagize ati “Twabonye umutoza w’inzobere kuko amaze gukina shampiyona y’Isi inshuro zirenga eshatu akinira Kenya. Amaranye n’ikipe igihe kinini. Twamushakiye amakipe akomeye yakina nayo imikino ya gicuti kugira ngo arebe aho ikipe ye igeze duhitamo Zambia kuko ikomeye ndetse ifite ubunararibonye bwazadufasha kuko n’amakipe tuzakina atoroshye.”
Kapiteni w’ikipe ya Zambia, Godfredy Kandela, yishimiye u Rwanda kuba barabatekerejeho bakabatumira.
Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyiza, twakishimiye na bagenzi banjye. Twishimiye kuba baraduhisemo bakadutumira, kandi turizera ko impande zombi tuzasangizajya ubunararibonye dufite. Ndanashimira cyane abagize uruhare kugira ngo uru rugendo rwacu i Kigali rushoboke, ni umubano mwiza kandi uzakomeza.”
Biteganyijwe ko umukino wa mbere hagati y’aya makipe uba kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2018 kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga mbere ya saa sita, undi ukaba nimugoroba. Ku wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi nabwo hazaba ibiri naho ku Cyumwer ari nawo munsi wa nyuma habe umukino umwe wo gusoza.