Friday . 19 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 April » Minisitiri Muyaya yikomye MONUSCO ayishinja kuba ikibazo ku mutekano wa Congo – read more
  • 19 April » Minisitiri w’Intebe yatangaje amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda – read more
  • 19 April » Rubavu: Babuze umugezi utunganyije none bavoma amazi arimo inzoka – read more
  • 18 April » Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki – read more
  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more

UGANDA YAREKUYE ABANYARWANDA BARIMO ABAHATIRWAGA KUJYA MU MUTWE WA KAYUMBA NYAMWASA

Monday 29 April 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo
Abanyarwanda icyenda bari bamaze igihe batoterezwa muri Uganda barekuwe, barimo n’abagiye bahatirwa kujya mu mutwe w’inyeshyamba wa Kayumba Nyamwasa.
Abo Banyarwanda bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba muri Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019.

Abarekuwe barimo abagore bafunganywe n’abagabo babo ndetse n’abana, abasore n’abandi batoterejwe mu bigo by’Urwego rushinzwe Igisirikare muri Uganda (CMI), abandi batoterezwa muri gereza zisanzwe.

Muri aba Banyarwanda bafungiwe muri Uganda bose nta n’umwe wagejejwe mu rukiko
Bakoreyebusa Simon uvuka mu Karere Ruhango, yagiye muri Uganda muri Werurwe 2018. Yafatiwe i Mbarara tariki 4 Mata 2018 aho yakoraga mu ruganda rukora imitobe, afatwa n’abasirikare bavuga Ikinyarwanda bamujyana mu Kigo cya CMI ahitwa Makindye nyuma bamwimurira ku Biro Bikuru i Mbuya muri Kampala.

Avuga ko aho muri CMI yari afunganywe n’abandi Banyarwanda bagera kuri 28, bakubitwa kenshi banakorerwa irindi yicarubozo ritandukanye.

Bakoreyubusa avuga ko yagiye ahatirwa kenshi kwemera ko ari maneko y’u Rwanda kugira ngo bamuhe ubuhungiro cyangwa bamujyane mu nyeshyamba za Gen Kayumba Nyamwasa, akabyanga.

Yagize ati “Barankubitaga bakajya bambwira ngo emera ko uri maneko y’u Rwanda, nkababwira nti ’si ndiwe’. Bati ’byemere dushobora kuguha ubuhungiro cyangwa tukakujyana mu gisirikare cyo kwa Kayumba, niba ubyanze tuzakugirira nabi tukwice’. Ndababwira nti ’muzanyice ntabwo nakwemera icyo ntari cyo’.”

Uyu musore w’imyaka 27 avuga ko atigeze ajyanwa mu butabera ngo amenye icyo ashinjwa, ahubwo ngo uko yabazaga icyo azira niko yarushagaho gutotezwa.

Ati “Bafataga biriya byuma baterura bakakinshyira ku maguru, ikindi ku mugongo ikindi mu gatuza , bakanjomba ibintu mu mbavu, ku maboko no ku birenge.”

Hakorimana Eric we yafatiwe i Mbarara muri Gashyantare uyu mwaka, afatwa n’abasirikare bavuga Ikinyarwanda.

Yagiye muri Uganda mu 2014, atangira gushakisha imibereho aza gutangirirayo ubucuruzi bw’amata.

Amaze gufatwa yagiye gufungirwa i Mbuya, agezemo atangira gukorerwa iyicarubozo ngo yemere ko na we ari maneko y’u Rwanda.

Yanze kwemera ko ari maneko y’u Rwanda babanza kumukubita no kumukata mu kiganza ariko akomeza gutsimbarara.

Yarakubiswe, akubitishwa inkoni n’amashanyarazi kugeza ubwo agiye mu bitaro atabasha guhagarara.

Ibitaro yabimazemo ibyumweru bibiri, asohotsemo bongera kumujyana kumubaza ngo yemere ko akorana na Leta y’u Rwanda.

Ati “Hari uwamfashe ansukaho amazi, atangira kunkubita ati muri Uganda murashakamo iki? Kagame wanyu mwiratana ni iminota mike tukamufata. Ndaceceka arakubita arushye aragenda. Hari ubwo baje barambwira bati aya niyo mahirwe ya nyuma. Dushobora kukwica cyangwa kugufasha.”

Hakorimana avuga ko hari nubwo bamubajije ubwoko bwe ababwira ko ari Umunyarwanda, barongera baramukubita.

Mu bibazo yabajijwe ngo harimo n’amazina y’abasirikare bo mu Rwanda cyangwa abatorotse igisirikare yaba azi, asobanura ko ntabo azi uretse Kayumba Nyamwasa kandi na we ataramubona amaso ku yandi uretse ku mafoto.

Mu gihe bamaze bafungiye aho, Hakorimana avuga ko hari n’abasore bahanyuzwaga bajyanywe mu Gisirikare cya Kayumba.

Ati “Hari abadusanzemo umwe turamubabaza, ati twe twari tuje mu gisirikare cya Kayumba. Baharaye umunsi umwe uwa kabiri ntibaharaye. Hari abandi batatu dusizeyo na bo baje bakurikiye bariya. Baratubwiye ngo bari 18. Uwaje kubakira yasanze aziranye n’umwe muri bo barakoranye igisirikare cy’u Rwanda. Ajonjoramo uwo musirikare (bakoranye mu Rwanda) n’abandi babiri bazanye abashyira ku ruhande. Abo batatu babazanye muri CMI, ubu barakubitwa ijoro n’amanywa.”

Muri abo Banyarwanda barekuwe harimo n’abafunzwe bashinjwa kwinjira muri Uganda nta byangombwa.

Nibyo byabaye kuri Muhawenimana Ezechiel w’imyaka 36 n’umugore we Dusabimana Espérance ufite 35 bo mu Karere ka Rubavu.

Bafashwe muri Nyakanga 2018, bagiye gusura nyirasenge utuye Mbarara, bafatirwa mu modoka ahitwa Rubanda bajya gufungirwa muri Gereza ya Ndorwa i Kabale.

Dusabimana wafunzwe atwite, yaje kubyarira umwana we muri gereza nyuma y’amezi abiri.

Uyu mugore yemeza ko bari bafunganywe n’abandi Banyarwanda benshi kandi batagezwa mu rukiko.

Yavuze ko kubera imibereho mibi, hari umugore w’Umunyarwanda wahapfiriye we n’umwana yari amaze kubyara, nyuma undi mwana w’umugore w’Umunyarwanda na we arapfa.

Aba Banyarwanda barekuwe nyuma yo gutotezwa baje biyongera ku yandi magana y’abagiye bafungwa bakajugunywa ku mupaka w’u Rwanda nyuma yo gutotezwa no gufungwa bazira ubusa.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gusaba Abanyarwanda kudatemberera muri Uganda kubera ko umutekano wabo utizewe.

U Rwanda rushinja icyo gihugu gukorana n’imitwe irurwanya ikifashishwa mu gufata, gufunga no gutoteza Abanyarwanda badashaka gukorana nayo kandi Ambasade y’u Rwanda ntimenyeshwe.

Muri Werurwe uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yabaruraga abasaga 900 bafashwe muri ubwo buryo.

Muhawenimana Ezechiel (iburyo) n’umugore we Dusabimana Espérance bafatiwe muri Uganda bagiye gusura umuryango wabo

Itotezwa bagiye bakorerwa inkovu zaryo ziracyagaragara

Inkuru y’igihe.com

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru