Friday . 19 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 April » Minisitiri Muyaya yikomye MONUSCO ayishinja kuba ikibazo ku mutekano wa Congo – read more
  • 19 April » Minisitiri w’Intebe yatangaje amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda – read more
  • 19 April » Rubavu: Babuze umugezi utunganyije none bavoma amazi arimo inzoka – read more
  • 18 April » Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki – read more
  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more

USA: Umugabo yabeshye ko umugore we yapfuye ngo atajyanwa muri gereza

Monday 8 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Umugore wo muri Leta ya Virginia n’umugabo we babeshye ko uwo mugore yaburiwe irengero kugira ngo atajyanwa muri gereza ku byaha yari akurikiranyweho.

Julie Wheeler n’umugabo we Rodney Wheeler batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo no kubeshya Polisi.

Polisi ivuga ko Julie Wheeler byatangajwe ko yaburiwe irengero, bikorwa n’umugabo we n’umwana wabo w’imyaka 17.

Uwo muryango wavuze ko yabuze ku cyumweru kandi ko yaba yarahanutse ahantu mu mugezi wa Grandview Overlook. Abayobozi bahise batangira kumushakisha, kuwa Kabiri bamusanga yihishe aho babika imyenda mu rugo rwe.

Polisi ivuga ko Rodney Wheeler n’umuhungu we bagiye ku mugezi wa Grandview Overlook bakahashyira ibintu, bagaragaza ko ariho Julie yaburiye kandi babeshya.

Julie Wheeler yapanze kwiburisha nyuma y’aho muri Gashyantare uyu mwaka atangijweho iperereza ku ivuriro rye ryakoraga binyuranyije n’amategeko. Tariki 17 Kamena uyu mwaka nibwo urubanza rwe kuby’iryo vuriro ruzasomwa. Ni icyaha gishobora gutuma ajya muri gereza ari nayo mpamvu yagihungaga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru