Friday . 19 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 April » Minisitiri w’Intebe yatangaje amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda – read more
  • 19 April » Rubavu: Babuze umugezi utunganyije none bavoma amazi arimo inzoka – read more
  • 18 April » Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki – read more
  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more
  • 17 April » Rusizi: Abimuwe n’umusozi wa Bugarama barataka inzara – read more

Umugani ijoro ribara uwariraye ushatse kuvuga ko abanyarwanda aribo bonyine bazi ibibazo byabo banabikemura nk’abanyarwanda: Josephine Uwamariya Actionaid Rwanda

Thursday 26 September 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na: Imfurayabo Pierre Romeo

Ibi yabivugiye mu nama yateguwe na actionaid Rwanda, umuryango utari uwa leta yari yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iza leta, iz’abikorera, abafatanyabikorwa ba actionaid Rwanda ndetse n’indi miryango itari iya leta.

Abitabiriye Inama yateguwe n’umuryango Actionaid mu Rwanda

Iyi nama ikaba yateguwe ngo harebwe icyakorwa kugira ngo actionaid Rwanda irusheho gukora neza no gufasha abajyenerwa bikorwa bayo mu Rwanda.

Muri iyi nama hakaba hanagaragarijwe bimwe mu byavuye mu turere actionaid ikoreramo aritwo Nyanza, Gisagara, nyaruguru, musanze na karongi.

Hakaba harabaye kuganira n’ubuyobozi bw’imirenge ikorerwamo ibikorwa by’uyu muryango ndetse no gutanga ibitekerezo kw’abagenerwabikorwa mu kugaragaza icyo babona ku musaruro w’igihe bamaranye bakora n’uyu muryango.

Abitabiriye iyi nama bakaba bagaragarijwe ibibazo, n’imbogamizi abaturage cyangwa abagenerwabikorwa bagaragaje, byavuye mu turere 5 n’imirenge 11 actionaid ikoreramo haba mu nzego z’abagore, abagabo, abana ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta.

Ikindi cyarebewe hamwe muri iyi nama ni ukurebera hamwe uburyo amahitamo yo gufasha umuturage yakorwa neza kandi habayeho gufatanya neza kw’inzego zitandukanye.

Umuryango Actionaid mu Rwanda ukaba waranatangiye urugendo rwo kwigenga ukava mu mahuriro mpuzamahanga nkuko Josephine akomeza abitangaza.
Yagize ati “ Ubundi umuryango actionaid watangiriye mu bwongereza mu 1972 utangira ibikorwa byawo mu Rwanda mu 1982, naho muri 2003, uyu muryango kuba munini kandi ukora ku rwego mpuzamahanga aribyo twita federation.

Igihe rero cyose gishize ,abantu bumva ko ari umuryango w’abongereza bigatuma hari bamwe batawiyumvamo cyangwa bakagenda biguru ntege mu gufatanya natwe, twaje gutekereza kuba twawugira umuryango nyarwanda ushikamye kugira ngo tubone uko tuzajya tubasha guhangana n’ibibazo by’ubukene no guteza imbere umugore w’umunyarwandakazi, kandi ibyo byose bikorwe natwe abanyarwanda bitabaye ngombwa ngo bariya banyamahanga babe aribo bagenzura gahunda zacu kandi batazi neza ibyo nyakuri dukeneye cyangwa turi guhangana nabyo kuko twe abanyarwanda ni natwe yuzi ibibazo by’abanyarwanda nkuko umunyarwanda yanabivuze ngo ijoro ribara uwariraye”.

Josephine Uwamariya uhagarariye Actionaid mu Rwanda

Yakomeje avuga ko ubu actionaid Rwanda ikiri mu muryango wa actionaid mpuzamahanga ariko bakaba bari mu rugendo rwo guhindura ngo babe umuryango nyarwanda wigenzura.

Yagize ati” Natwe muri twe twifitemo inzego z’ubuyobozi muri actionaid Rwanda zishobora kugenzura no gufata ibyemezo ibyo aribyo byose bigendanye n’ibikorwa dushobora gukora, gusa nubwo twakwigenzura tuzagumana izina actionaid kandi tuzakomeza no kuba abanyamuryango ba federation mpuzamahanga”.

Nkuko byakomeje kugaragazwa muri iyi nama, hari imbogamizi zatumye ACTIONAID mu Rwanda ishaka kuva mu muryango uhuriwemo n’ibindi bihugu (Federation) ikaba umuryango ku rwego rw’igihugu wigenga ukanifatira imyanzuro .

Josephine Uwamariya uyoboye Actionaid yagize ati “Iyo ukiba mu rugo rw’ababyeyi bawe, icyo gihe uhora uri umwana imbere ya mama wawe ariko iyo uvuye mu rugo ugatangira kwigenga, ubona uburenganzira busesuye bwo kwifatira imyanzuro ni muri urwo rwego twe nka actionaid mu Rwanda, twifuje kuva ku rwego mpuzamahanga tugakora ku rwego rw’igihugu twigenga tugafasha bagenzi bacu b’abanyarwanda”.

Umuryango Actionaid ukaba waratangiye mu 1972 ushinzwe n’umwongereza Cecile Jackson Cole utangira ukorera mu bihugu by’Uburundi, mu buhinde, Kenya na gambia, Ufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye by’umwihariko mu buryo bw’uburezi n’iterambere ryabo.

Watangiye mu Rwanda mu mwaka wa 1982, ukaba umuze imyaka isaga 37 ukorera mu Rwanda, wita ku iterambere n’ubrenganzira bw’umugore wo mucyaro, kugeza ubu ukaba uri gukorera mu turere 5 aritwo, Nyanza, Gisagara, nyaruguru, musanze na karongi.
.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru