Wednesday . 11 December 2019

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 June » Rubavu: Ibigo mbonezamikurire byazahuye ubuzima bw’abana basigwaga ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Kongo – read more
  • 7 August 2018 » Uganda:Iperereza ryagaragaje ko Kayihura ushinjwa kwica Kaweesi nta shingiro bifite – read more
  • 4 August 2018 » Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje imigabo n’imigambi nk’umukandida wa OIF – read more

Umupaka wa Gisenyi – Goma uhuza u Rwanda na Congo wafunguwe nyuma yuko humvikanye amakuru yuko wafunzwe kubera Ebola

Thursday 1 August 2019, by : MUTESI Scovia
    Yasomwe na

Yanditswe na: Imfurayabo Pierre Romeo

Umupaka uhuza umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma muri Kongo wafunguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nyuma y’uko wari wafunzwe kuva mu gitondo nk’uko umunyamakuru uri ku mupaka abyemeza.

Abaturage bakora imirimo inyuranye hagati ya Goma na Gisenyi kuva mu gitondo cya none bari bangiwe kwambuka nk’uko babivuga, babwiye BBC dukesha iyi nkuru impungenge z’imibereho yabo ku gufungwa k’uyu mupaka.

Hari ubwoba bw’ikwirakwira ry’indwara ya Ebola imaze kuvugwa ku bantu batatu mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Gisenyi mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabwiye abanyamakuru ko icyemezo cyari cyafashwe cyari cyabanje kuganirizwa abaturage.

Ibyishimo ku bari babuze uko bambuka

Ku mupaka, abaturage bari bahari bagaragaje ibyishimo by’uko uyu mupaka wongeye gufungurwa.

Gloriose Uwayezu ucuruza inyama avuga ko baguye mu gihombo kubera gufungwa k’uyu mupaka kuva u gitondo.

Agira ati: "ubu inyama twari turi kuzigurisha igihumbi (1000F) na magana inani, kandi i Goma [ikilo] tukigurisha bitatu, turahombye… Twari dufite agahinda ariko dushimye Imana ko mufunguye umupaka".

Uwayo Bahati Eric avana mu Rwanda ibinyobwa byitwa Galigazoki akajya kubicuruza i Goma avuga ko yishimiye cyane ko umupaka wongeye gufungurwa, kandi yiteguye gukurikiza ibyo abashinzwe ubuzima basaba byose mu kwirinda Ebola ariko agakomeza ubucuruzi bwe.

Jean Bosco Ntawizerandi akora akazi ko kwambutsa imizigo hagati ya Goma na Gisenyi, avuga ko yishimiye cyane kuba uyu mupaka wongeye gufungurwa.
Ati "twari twagiye mu rugo twatuje, iyi saha baraduhamagaye batubwira ko bafunguye".

Ntawizerundi asaba ko nta mupaka wakongera gufungwa, ahubwo hakongerwa abapima abantu ku mupaka "buri muntu yambuke azi ko ari muzima, nagaruka nabwo bamupime barebe niba ari muzima".

Minisitiri yemeza ko imipaka itigeze ifungwa

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr Diane Gashumba we yatangaje ko umupaka wa Gisenyi na Goma utigeze ufungwa, akavuga ko ibyavuzwe byo kuwufunga ari ibihuha bigendana n’uko hari icyorezo.

Avuga kandi ko bakomeje kugira inama abaturage kwirinda kujya i Goma ahavugwa indwara ya Ebola. Yemeza ko bongereye imbaraga mu gusuzuma abambuka umupaka.

Uyu munsi hashize umwaka Ebola itangajwe nk’icyorezo mu ntara ya Kivu ya ruguru muri Kongo, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rivuga ko imaze guhitana abantu 1803.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye abanyamakuru ko nta muntu urwaye iyi ndwara uragaragara muri aka karere kegereye Goma, ahamaze kugaragara abarwayi bayo batatu

Inkuru dukesha BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru