Uruganda rukora imodoka rwo mu Budage rwa Volkswagen, rwatangaje ko ruteganya kujya ruteranyiriza imodoka muri Ethiopia.
Ubuyobozi bw’uru ruganda bwabitangarije imbere ya Perezida Frank-Walter Steinmeier w’Ubudage, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine muri iki gihugu.
Itangazo ry’uru ruganda rivuga ko ruzubaka aho guteranyiriza imodoka muri Ethiopia ndetse rukubaka n’ikigo cy’amahugurwa.
Nkuko icyegeranyo cy’ikigo Deloitte cyo mu mwaka wa 2014 kibigaragaza, Ethiopia ni cyo gihugu kirimo umubare muto cyane ku isi w’abatunze imodoka, aho hari impuzandengo y’imodoka ebyiri gusa kuri buri baturage 1000.
Abanya-Ethiopia benshi basanga bihenze cyane kugura imodoka kubera ko imisoro yo kwinjiza imodoka muri iki gihugu iri ku kigero cya 200%.
Zimwe mu modoka zikorwa n’uruganda Volkswagen