Friday . 19 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 April » Minisitiri Muyaya yikomye MONUSCO ayishinja kuba ikibazo ku mutekano wa Congo – read more
  • 19 April » Minisitiri w’Intebe yatangaje amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda – read more
  • 19 April » Rubavu: Babuze umugezi utunganyije none bavoma amazi arimo inzoka – read more
  • 18 April » Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki – read more
  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more

Zimbabwe: Bakubiswe bajugunywa ku nzira nyuma yo gukora imyigaragambyo

Friday 15 May 2020
    Yasomwe na

By imfurayabo Pierre Romeo

Umudepite wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe wari washimuswe we na bagenzi babiri nyuma y’imyigaragambyo i Harare, babasanze bajugunywe ku nzira bakubiswe bikomeye nk’uko iri shyaka ribivuga.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Ishyaka Movement for Democratic Change (MDC) ryari ryatangaje ejo kuwa kane ko umwe mu barihagarariye mu nteko Joanna Mamombe n’abakuriye urubyiruko rw’iri shyaka Cecilia Chimbiri na Netsai Marov bafashwe kuwa gatatu bari mu myigaragambyo.

Iyi myigaragambyo yari iya mbere muri Zimbabwe yo kwamagana uburyo hari abantu bari kwicwa n’inzara kubera ingamba zo guhagarika ubuzima busanzwe mu bice bimwe.

Ishyaka MDC uyu munsi ryatangaje ko aba bagore batatu babonetse bakubiswe cyane bajugunywe ku nzira bakaba bahise bajyanwa kwa muganga. Rivuga ko polisi yageze aho babasanze.
Bashakishijwe kuri ’stations’ za polisi zitandukanye barababura kuko bakekaga ko bafunzwe.

Umuryango wa Amnesty International wari watangaje ko leta ariyo ikwiye kubazwa ishimutwa ry’aba bantu bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Zimbabwe yafashe ingamba zo guhagarika ubuzima busanzwe mu bice bimwe na bimwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus, izi ngamba zizarangira ku cyumweuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru