Binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru abaturiye pariki y’Igihugu y’Ibirunga barashimira umuryango witwa Sacola (Sabyinyo Community Livelihood Association) ufatanyije na RDB begereje abaturage ibi bikorwa by’imikino.
Iri rushanwa ryiswe “Kwita Izina tournament 2026,” aho ryitabiriwe n’uturere 4 dukora kuri pariki y’Igihugu y’Ibirunga aritwo Musanze, Nyabihu, Burera na Rubavu.
Serugendo innocent n’umuturage wo mu karere ka Nyabihu yagize ati”Turashimira RDB na Sacola baduteguriye iyi mukino bituma twishima cyane , ikindi navuga ingagi zidufitiye akamaro kubera ko iri terambere dufite hano iwacu ry’imihanda , amazi meza tubikesha ingagi zo muri pariki.”
Undi muturage witwa Uwambajimana yagize ati”Njyewe naje mvuye mu murenge wa Kabatwa nje kureba umupira,twishimiye ibi bikorwa byateguwe na Sacola bibanziriza kwita Izina abana b’Ingagi.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco yasabye abaturage gukomeza kugira uruhari mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabunzima biba muri pariki ndetse yashimiye RDB na Sacola bateguye iri rushwanwa.
Ati”Ndabanza nshimire RDB na Sacola bategura iri rushanwa ribanziriza kwita Izina abana b’Ingagi, ndasaba abaturage gukomeza kugira uruhari mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, biba muri pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Gishwati na Mukura.”
N’imikino ngaruka mwaka itegurwa na Sacola kubufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere RDB mu kwitegura umuhango wo kwita Izina abana b’ingangi ku nshuro ya 21 aho uzaba tariki ya 4 Nzeli 2026, mu murenge wa kinigi w’Akarere ka Musanze.
Iyi mikino igamije gukangurira abaturage akamaro ko kubungabunga Ingagi zo mu Birunga no kurushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kubungabungaurusobe
rw’ibinyabuzima.
Nanone kandi iyi mikino ishimangira ubufatanye hagati y’inzego z’uturere, abaturage
n’abafatanyabikorwa mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije hakifashishwa imikino nk’urubuga rwo gutanga ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo burambye no gutanga ibyishimo no guteza imbere imibanire myiza hagati y’abaturage bo mu
turere Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iherereyemo.
Umuryango SACOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association) ukorera mu karere ka Musanze ugizwe n’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, harimo n’abahoze ari ba rushimusi (abashimusi b’inyamaswa)kuri ubu barahindutse bakaba ari abarinzi b’ibibidukikije, bakora ibikorwa biteza imbere abaturage harimo kubakira abatishoboye, kuboroza, kubagezaho amazi meza n’ibindi.
Dore uburyo imikino yagenze
Nyuma yaho Burera na Rubavu umukino urangiye banganyije igitego 1-1, Akarere ka Rubavu kasezereye akarere ka Burera kuri penaliti 4-2 za Burera , uyu mukino wabereye ku kibuga cy’umupira cya Bigogwe mu karere ka Nyabihu.
Akarere ka Musanze katsinze akarere ka Nyabihu igitego 1-0, umukino wabereye ku kibuga cy’umupira cya Tony mu karere ka Musanze.
Umukino wanyuma uzahuza Rubavu na Musanze tariki ya 27 Kanama 2026.
AMAFOTO
Jean Claude Ndayambaje





























