Friday . 26 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 April » Gakenke: Banenze Abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 26 April » Rulindo: Abacururiza mu isoko ryo mu Kisaro babangamiwe no kunyagirwa basora – read more
  • 26 April » Uwashinjwaga uruhare mu rupfu rw’ababyeyi b’Uwacu Julienne yakatiwe – read more
  • 25 April » CNDD-FDD yaritsize ku bagerageje ‘coup d’état’ kuri Nkurunziza – read more
  • 24 April » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more

Abari abayobozi ba ADEPR bitabye urukiko, iburanisha ritangira hagibwa impaka ku bandi baregwa

Monday 29 October 2018
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Mbere, abayoboke ba ADEPR 12 bari mu buyobozi bwayo bitabye urukiko kugira ngo bisobanure ku byaha bakurikiranyweho birimo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano.

Mbere y’uko iburanisha ritangira, umucamanza yatanze ijambo ku mpande zombi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko abandi bantu 32 baregwa muri iyi dosiye nabo bazanwa mu Rukiko.

Muri abo bose harezwe 20 ariko abakurikiranwe ni 12, ari nabo bari mu cyumba cy’iburanisha.

Abunganira abaregwa bo bavuze ko urubanza rwatangira abahari bakaburanishwa. Me Bizumuremyi Felix yagize ati "Kuzanamo bariya baburanyi, byasaba ko umucamanza ariwe ubisuzuma, baza bakatumarira iki muri uru rubanza?”

Uwunganira Eng. Sindayigaya Valens na Mutuyemariya Christine nawe yasabye ko urubanza rwakomeza, abahari bagakomeza kuburana nk’ibisanzwe.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yavuze ko mu migendekere myiza no gutanga ubutabera bwihuse, uru rubanza rugomba kuburanishwa ukwarwo.

Abaregwa muri uru rubanza ni Tom Rwagasana, Sibomana Jean, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Muyehe, Leonard Gasana, Sindayigaya Valens, Niyitanga Theophile, Saiton Benika, Mukabera Bertin, Lynea Twizerimana Emmanuel, Nzabarinda Mediatrice na Mukakamari Tharcisse.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo busobanure icyo burega aba bahoze ari abayobozi ba ADEPR.

Birimo ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo w’abakristu ba ADEPR, gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha nabi umutungo w’abanyamuryango ba ADEPR.

Ubushinjacyaba bwavuze ko banyereje umutungo wa 2 366 708 946Frw nk’uko byagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi.

Iyo raporo ivuga ko hagiye hakoreshwa guhimba inyandiko zigaragaza kwishyura ibikoresho nyamara bitarakiriwe hamwe n’indi mirimo itarakozwe. Ikindi ngo nta nyandiko zigaragaza imikoreshereze y’aya mafaranga.

Harimo 18 668 200 Frw zakoreshejwe n’abahoze ari abakozi ba ADEPR bagaragaza ko yagiye kwishyura abantu, igenzura ryagaragaje ko ari baringa.

Iperereza ryagaragaje ko Sindayigaya, Beninka na Tuyishime aribo bagize uruhare mu misohokere y’aya mafaranga, ndetse igenzura rikagaragaza ko ari nabo bakoresheje inyandiko mpimbano zisobanura imikoreshereze yayo.

Abari abayobozi bakuru barimo Sibomana, Rwagasana na Sebagabo, Mutuyemariya na Gasana, nabo bashinjwa ko babigizemo uruhare.

Hari kandi 143 866 000Frw nayo yakoreshejwe nabi; hakaza na 633, 181,789, umugenzuzi yagaragaje ko yosohotse nta nyandiko ziyagaragaza. Hari andi 168 837 500 Frw ndetse na 188,261,285Frw nayo yanyerejwe mu bihe bitandukanye.

Havugwa n’umushinga wa Radio na televiziyo ugaragaraho amafrw 198 968 451 nayo yasohotse nk’uko umugenzuzi yagaragaje, ariko yanyerejwe.

Hanagaragajwe ko mu nama ya biro yo ku wa 16 Nyakanga 2016 yayobowe na Sibomana Jean, Rwagasana n’abandi, bafashe icyemezo kitanogeye umuryango wa ADEPR bagura inyubako ya Manumetar kuri miliyari 1.5Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko aya mafaranga uburyo yakoreshejwe bitari mu nyungu za ADEPR.

Sibomana Jean wari Umuvugizi Mukuru wa ADEPR yatangiye ahakana ko avuva ko nta bufatanyacyaha mu kunyereza umutungo.

Yahakanye kandi igenzura ryakozwe avuga ko ataryemera kuko ryakozwe afunzwe ati "iryo genzura ntabwo ndyemera.”

Yanasobanuye ko amafaranga yose yasinye ko asohoka byabaga biri mu buryo bwemewe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umugenzuzi yagaragaje mu mu kazi yakoze hari ibyaburaga, kuko atahawe amakuru yose uko yakabaye.

Kuri Tom Rwagasana, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bumurega bisa n’ibya Sibomana wari umukuriye.

Yabwiye urukiko ko amafaranga bivugwa banyereje ataribyo, kuko ibyo bavuga yakoreshejwemo bihari kandi hari n’inyandiko zigaragaza ingengo y’imari yakoreshejwe.

Yakomeje avuga ko ubwo bari mu buyobozi bwa ADEPR hagiye hakorwa Igenzura ry’imari kandi zigendera ku mahame ya ADEPR,

Ngo ntiyemera igenzura ryakozwe nyuma kuko ryagombaga kugenzura ayandi yakozwe, ntibikorwe, kandi rikaba abagenzurwaga bafunzwe.

Ubwunganizi bw’abayobozi ba ADEPR bwavuze ko bwifuza ko uwo muhanga wakoze igenzura yahamagarwa mu Rukiko akazasobanura uko yakoze raporo n’amahame yagendeyeho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru