Friday . 26 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 April » CNDD-FDD yaritsize ku bagerageje ‘coup d’état’ kuri Nkurunziza – read more
  • 24 April » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more
  • 24 April » Nyabihu: Ababyeyi baratabariza abana barembejwe n’inzoka kubera kunywa amazi yo mu bigega by’ishuri – read more
  • 24 April » UNHCR yongeye kwitambika umugambi w’u Rwanda n’Ubwongereza ku bimukira – read more
  • 23 April » Rubavu: Abakora VUP bakoze ibihe bitatu badahembwa – read more

Covid-19: Trump yasubiye ku kazi, arashaka ko Abanyamerika bose bahabwa imiti nk’iyo yahawe

Thursday 8 October 2020
    Yasomwe na

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasubiye ku kazi ndetse akoresha inama zitandukanye mu biro bye, nyuma y’icyumweru bamusanzemo coronavirus.

Hashize amasaha arenga 24 Bwana Trump atagaragaza ibimenyetso bya Covid-19, ndetse amaze iminsi irenga ine adahinda umuriro, nkuko byavuzwe na muganga we bwite Dr Sean Conley.

Raporo ku buzima bwa Trump yatangajwe na Dr Conley igira iti: "Ibizamini by’ubuzima, birimo n’ingano ya oxygen n’igipimo cy’uburyo ahumeka, byose byagumye hamwe kandi biri ku kigero gisanzwe".

Mu butumwa bwa videwo yatangaje ejo ku wa gatatu, Bwana Trump yavuze ko yumva "ameze neza", yongeraho ati: "Ndatekereza ko uyu wari umugisha uvuye ku Mana"
Yavuze ko ashaka ko Abanyamerika bose bahabwa imiti nk’iyo yahawe.

Bwana Trump yanasezeranyije gutanga ku buntu imiti y’uruganda Regeneron Pharmaceuticals.

Yavuze ko iyo mvange y’imiti ikirimo gukorwaho igeragezwa, yahawe mu cyumweru gishize, yari "umuti" nyawo aho kuba ibyo kumworohereza.

Yavuze ko doze (doses) zawo zibarirwa mu bihumbi amagana ziri hafi kuboneka. Ariko iyo miti y’uruganda Regeneron Pharmaceuticals ntabwo iremezwa n’ikigo cy’Amerika cy’ubugenzuzi bw’imiti.

Bwana Trump yagize ati: "Uyu wari umugisha wiyoberanyije - narayanduye, numva iby’uyu muti, ndavuga nti reka nywufate kandi wari agatangaza".
Yongeye kwibasira Ubushinwa
Perezida Trump kandi yongeye kwibasira Ubushinwa, abwira Abanyamerika ati:

"Ntabwo ari mwe muzabiryozwa. Ntabwo ryari ikosa ryanyu kuba ibi byarabaye. Ryari ikosa ry’Ubushinwa. Kandi Ubushinwa buzabiryozwa,,, Iri ryari ikosa ry’Ubushinwa".

Mbere yaho, Dr Conley, muganga bwite wa Trump, yavuze ko Perezida atigeze acyenera guhabwa umwuka w’inyongera wo guhumeka kuva yajya mu bitaro ku wa gatanu. Yasezerewe mu bitaro ku wa mbere.

Abashyigikiye Bwana Trump bavuga ko yagaragaje kuba umuyobozi nyawe kuva yava mu bitaro.

Ariko abamunenga bavuga ko imyitwarire ye yarushijeho kuba iyo gutomboza gusa idafite gahunda.

Ibiro bye bya White House byanashyizeho ingamba nshya zo kwirinda nyuma yuko Perezida Trump avuye mu bitaro na nyuma y’amakuru yuko undi mujyanama we bamusanzemo Covid-19.

Amatora ya perezida - azahatanamo na Joe Biden - azaba ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa 11.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru