Wednesday . 25 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more

Ibihugu 26 byo mu Burayi byashyizeho ikoranabuhanga ryemerera uwakingiwe COVID -19 gukora ingendo ku mugabane

Friday 2 July 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Ishyirahamwe ry’Ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi (EU) ryaraye rishyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwa telefone ngendanwa bwemerera umuturage wo mu bihugu bigize uwo muryango ko yakingiwe inkingo zose za COVID-19.

Iryo koranabuhanga rizafasha abakingiwe kwemererwa kuva mu gihugu kimwe ajya mu kindi kuri uwo mugabane nk’uko byari bisanzwe mbere ya Covid.

Rije kandi ryiyongera ku kindi cyemezo cy’urupapuro rw’inzira umuryango EU wamaze gushyira hanze ruzatuma nta wakingiwe uzongera kubuzwa gutembera mu bihugu byo kuri uwo mugabane.

Radio Ijwi ry’Amerika yavuze ko mu kiganiro n’abanyamakuru i Buruseli, umuvugizi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Christian Wigand, yavuze ko ibihugu 26 byo muri uyu muryango byatangiye gutanga izo seretifika kuva kuri uyu wa kane. Abanyagihugu barenga miliyoni 200 baramaze kuzihabwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru