By Scovia Mutesi
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe hasigaye iminsi ine ngo imurikagurisha rya 22 ritangire, umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Stephen Ruzibiza, yavuze ko urugaga rutazishyura abazibwa.
Yagize ati: “Tuvuze ngo tubishyure, abibwe bose bakwiyibisha ugasanga imurikagurisha rirafunze bategereje kwishyurwa gusa.”
Ruzibiza yakomeje asobanura ati: “Tuba twashyizeho uburyo bwose bw’umutekano, harimo kamera zigenzura ndetse n’abapolisi. Ibirenze kuri ibyo abacuruzi bicungire umutekano”.
Ruzibiza akomeza avuga ko abiba hafi ya bose bafatwa. Iyo uwibwe abigaragaje hakiri kare bakareba kuri za kamera ngo umujura afatwa atarasohoka. Ariko ngo hari igihe usanga abaje kumurika no kugurisha hagati yabo bibana. Yagize ati: “Hari igihe umuntu aza kumurika nk’ibicuruzwa bya koperative agacuruza byinshi, agashaka kwiba bagenzi be abeshya ko yacuruje bicye, twajya kureba igihe avuga ko yibiwe ugasanga yari kumwe n’uwasohoye ibintu.”
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, umuvugizi wa polise mu Rwanda, CP Kabera John, yavuze ko Polise izaba ihari ngo ifashe abantu.
Yagize ati: “uzaba yibwe azajye aza aho polisi izaba ifite ibiro. Izakorana na RIB. Uwibye niyo asohotse adafashwe tuguma kumushaka ku buryo na nyuma afatwa kandi hari benshi bafashwe bagasubiza ibyo bibye, turizeza abantu umutekano”.
Yasabye abantu kuzirinda kubangamira abandi. Ati : « Abantu bazirinde ibikorwa umuvundo ndetse n’ibyaha kuko polise izaba ihari ifasha uwagize ikibazo wese cy’umutekano. »,
Iri murikagurisha rigiye kuba mu Rwanda ku nshuro 22. Rizitabirwa n’abamurika bagere kuri magana ane (400) mu gihe hateganwa ko abazitabira bazaba bagera mu bihumbi mirongo ine (40,000). Rizatangira kuri 22 /7/2019 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurishwa.