Tuesday . 7 May 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 7 May » Nyabihu: Hari abaturage babura uko bageza umusaruro wabo ku isoko – read more
  • 7 May » Perezida Kagame yagaragaje uko urubyiruko rwatera imbere – read more
  • 6 May » Rutsiro: Abahinzi ba kawa bavuga ko bashyirirwaho ibiciro mu buryo budasonutse – read more
  • 6 May » Nyabihu: Hari ishuri ritagira aho Abarimu bategurira amasomo – read more
  • 6 May » Burundi: Barindwi bakomerekejwe na Grenade zatewe mu Kamenge – read more

Leta ya Kongo yashyigikiye icyemezo cyo guha imishahara abaminisitiri ubuzima bwabo bwose

Wednesday 6 February 2019
    Yasomwe na

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yashyigikiye amategeko-teka yatangaje agenera imishahara abaminisitiri mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose ndetse n’utundi duhimbazamusyi.

Mu itangazo yasohoye ku wa mbere, leta ya Kongo yatangaje ko iyi mishahara itagamije "gukungahaza abategetsi".

Ayo mategeko-teka abiri, agenera abahoze ari abaminisitiri uduhimbazamusyi tubarirwa mu madolari 2000 y’Amerika, yanenzwe na benshi.

Igice kinini cy’abaturage barenga miliyoni 80 batuye Kongo, babayeho mu bucyene.
Leta icyuye igihe muri Kongo yavuze ko iyi mishahara igeneye abaminisitiri ari iyo "gutuma bicyenura mu by’ibanze bicyenerwa mu buzima, nk’ibyo kurya, gucumbika no kwivuza".

Iryo tangazo ryongeraho ko iyo mishahara iyo "gutuma batandavura".

Aya mategeko-teka abiri yashyizweho umukono na Bruno Tshibala, minisitiri w’intebe ucyuye igihe, mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize wa 2018, yagarutsweho cyane mu itangazamakuru mu gihe gishize cya vuba.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, irya mbere rigenera abahoze ari ba minisitiri w’intebe umushahara w’ukwezi ungana na 30% by’umushahara wa minisitiri w’intebe kuri ubu.

Ribagenera kandi kugenda mu ndege mu mwanya w’icyubahiro inshuro imwe ku mwaka ndetse n’amafaranga y’icumbi angana n’amadolari 5000 y’Amerika buri kwezi.

Reuters yongeraho ko irya kabiri ryo rigenera aba bahoze ari ba minisitiri imishahara ingana na 30% by’umushara wa minisitiri kuri ubu ndetse n’amadolari 1000 y’Amerika y’icumbi. Bakanashobora gukora urugendo rw’indege mu mwanya w’icyubahiro, inshuro imwe mu mwaka.

’Birenze urugero’

Aya mategeko-teka yanenzwe cyane n’abanyepolitiki muri Kongo.

Umujyanama w’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, yavuze ko atajyanye n’"uko igihugu cyacu gihaze mu mibereho y’abaturage no mu bukungu".

Patrick Nkanga yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter agira ati: "Birenze urugero kandi bihendeye ubusa ikigega cy’igihugu".

Ariko leta ya Kongo yashyigikiye ayo mategeko-teka, ivuga ko bitareba abacyuye igihe, ko rero abazahabwa utwo duhimbazamusyi ari abari muri leta iriho kuri ubu n’abo mu gihe kizaza.

Félix Tshisekedi, Perezida mushya wa Kongo, yarahiriye imirimo ye mu kwezi gushize kwa mbere. Yasimbuye Bwana Kabila, mu isimburana ku butegetsi rya mbere rikozwe mu mahoro kuva iki gihugu cyahoze gikolonizwa n’Ububiligi cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Ni amatora yenenzwe cyane, harimo n’amakuru avuga ko Bwana Kabila na Bwana Tshisekedi baba barumvikanye ku gusangira ubutegetsi - nubwo bombi babihakanye.

Mu cyegeranyo giheruka ku bijyanye na ruswa cyo mu mwaka wa 2017 cy’umuryango Transparency International, Kongo iza ku mwanya wa 161 mu bihugu 180.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru