Mutungirehe Samuel
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine, yatangaje ko muri iki gihembwe k’ihinga A 2021/2022 biteguye kubonera abahinzi bose imbuto z’ibigori, ibishyimbo, soya n’ingano ku kigero cyuzuye 100% ziturutse imbere mu gihugu hatongeye kubaho gutumiza imbuto hanze y’igihugu.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, asobanura ko Leta itazongera gutumiza hanze izo mbuto kuko zose zisigaye zituburirwa imbere mu gihugu kandi zihagije abazikeneye bose bityo uzajenera izivuye hanze atazafashwa muri gahunda ya Nkunganire.
Yagize ati, "Muri iki gihembwe k’ihinga tugiyemo ni bwo tugeze ku kuba twihagije ku mbuto ku kigero cya 100%. Harimo Soya, harimo ingano, harimo n’ibigori.
Ibyongibyo rero muri iyi sezo (igihembwe k’ihinga) ntabwo tuzabitumiza, ni yo mpamvu no mu mabwiriza twatanze twerekanye ibiciro by’imbuto leta itangaho Nkunganire, turavuga tuti nta mbuto iturutse hanze tuzongera kunganira; uzayishaka azayigure 100% ku mafaranga ye ariko izo leta izunganira ni izatuburiwe mu gihugu."
Imbuto zituburirwa mu Rwanda muri raboratwari y’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, ahakorerwa ako kazi umunsi ku munsi.
Mu mwaka wa 2018 u Rwanda rwihaye intego yo guhagarika gutumiza hanze imbuto zitandukanye zo mu buhinzi, kuva ubwo hatangira gutuburwa imbuto y’ibigori hakorwa inziza zitandukanye kandi zitanga umusaruro kuri hegitari ukubye hafi kabiri uw’izitumizwa hanze rimwe na rimwe zageraga ku bahinzi igihembwe k’ihinga Kiri kugana ku musozo cyangwa n’izije zikagira ibibazo by’uko zitatubuwe zigenewe ubutaka bwo mu Rwanda zimwe ntizere.
Gutubira imbuto ntibigarukira gusa kuri izo z’ibinyamisogwe n’impeke, ikigo RAB kandi gifatanya n’abatubura imbuto y’ibirayi kugira ngo nayo izajye iboneka mu gihugu 100% buri gihe.