Sunday . 6 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 6 July » Huye: Abahinzi b’umuceri barataka igihombo baterwa no kuba ifumbire bayigura ibahenze – read more
  • 6 July » NYAGATARE: BIZIHIRIJE KWIBOHORA AHO URUGAMBA RWATANGIRIYE – read more
  • 6 July » ELON MUSK YATANGAJE KO AGIYE GUSHINGA ISHYAKA RYA POLITIKE – read more
  • 4 July » Burera:Hari akagari kamaze igihe katagira ibendera ry’Igihugu – read more
  • 4 July » Nyabihu: Bavuga ko kubura amazi bituma hari abanywa amazi yo mu bigega bikozwe muri za shitingi – read more

Menya amateka y’umukinnyi w’ikinamico wamamaye nka Manyobya

Wednesday 23 May 2018
    Yasomwe na

Uwimana Consolata, umugore wubatse amateka akomeye ku bw’ubuhanga bwihariye mu gukina ikinamico mu Rwanda, ni umwe muri bake babirambyemo imyaka irenga 30.

Afite imyaka 53, afite bana batanu[abahungu bane n’umukobwa umwe]. Iyo muganira ntavuga byinshi ku buzima bwe bwite gusa akunda kugaruka cyane ku buryo yirwanyeho akita ku muryango nyuma y’imyaka 24 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Yabyirutse ari umukobwa ushabutse ndetse abo biganye mu mashuri abanza bamufiteho urwibutso nk’umunyembaraga wahoranaga inseko n’ibyishimo ndetse akaba yari azwiho guhora akangurira bagenzi be kutigunga.

Yatangiye gukina ikinamo akiri mu mashuri abanza, abishyiramo imbaraga bidasanzwe mu mwaka wa 1984 ubwo yari amaze kwinjira mu itorero Indamutsa ryahoze ari irya Orinfor.

Izina rye rizwi mu makinamico nka “Bazirunge zange zibe isogo”[ yakinnye ari Bazirunge], ikinamico Urunana, Musekeweya, Ruteruzi ndatashye n’izindi nyinshi.

Uwimana yabaye ikimenyabose mu gihugu hose nka Nyiramariza umugore wa Sitefano mu ikinamico Urunana, by’agahebuzo yubatse izina mu buryo budasanzwe muri Musekeweya aho akina yitwa Manyobwa umugore wa Kibanga.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Uwimana yavuze ko amaze gukina amakinamico menshi mu myaka irenga 34 abimazemo ndetse ku giti cye byamubyariye inyungu y’amafaranga abasha kwishyurira ishuri abana batanu yabyaye kugeza baminuje.

Ikinamico yatangiriyeho urugendo…

Umukino yahereyeho mu itorero Indamutsa ni uwitwa ‘Ruteruzi ndatashye’ wavugaga ku ndaya n’abandi biganjemo urubyiruko bari barazengereje Umujyi wa Kigali bakora ubujura n’ibindi bikorwa bibi. Byari mu buryo bwo kwigisha abantu kureka izo ngeso.

Mu myaka amaze akina, yibuka cyane ikinamico ‘Bazirunge zange zibe isogo’ aho yakinaga yitwa Bazirunge, umukobwa w’amahane wari warananiranye. Ati “Washoboraga kugera kuri Radio Rwanda wavuga ko ushaka Consolata ntibamumenye. Nakinnye ndi umukobwa wari warazengereje mukase, bari barawunyitiriye.”

Yongeyeho ati “Kugeza n’ubu aba kera hari igihe duhura bakansuhuza ngo ‘Bazirunge uraho’, ibyo nta kibazo bintera. Iyo ukina uba utanga inyigisho, abambonamo iyo shusho biranshimisha kuko ibyo nakinnye biba byarageze ku bo bireba.”

Ubumenyi afite mu gukina ikinamico, avuga ko ari cyimeza gusa ngo yabutyaje biciye mu mahugurwa yagiye ahabwa n’Abadage mu gihe yari agitangira kwinjira mu itorero Indamutsa.

Ati “Ni ibintu nari mazemo igihe kuko natangiranye n’Indamutsa za Orinfor mu 1984. Navutse ndi umwana ushabutse, ukunda ibintu byo gusetsa ku buryo no mu mashuri abanza nari umushyushya rugamba ku buryo nasusurutsaga abana bagenzi banjye.”

Mu Ndamutsa yibuka benshi bari abakinnyi b’abahanga. Ati “Twari dufite abakinnyi b’abahanga cyane abo ba Sebanani, Ndamyabera Andre, Baganizi Eliphaz, Mukarushema Josephine, Byabarumwanzi François, Mukandengo Athanasie ubu ntakiba mu Rwanda, n’abandi.”

Itorero Indamutsa rigitangira benshi bitaga ibyo bakina ‘ikinangeso’ gusa Gasimba François Xavier [benshi bitirira igitabo yanditse ‘Isiha rusahuzi’] abiha inyito y’ikinamico ndetse rirahama.

Mu 1985, Uwimana Consolata na bagenzi be bari bagize itorero Indamutsa bahawe amahugurwa yo gukina ikinamico nk’umwuga; hari abahuguriwe mu Rwanda abandi boherezwa Budage kugira ngo babe abakinnyi bahamye.

Ni gute yahawe gukina yitwa Manyobwa?

Yagize ati “Bari babibonye, njye ndi umuntu wiyakira vuba kandi umwanya umpaye wose nkawukinamo neza. Nasigaye ndi njyenyine imyaka 24 irashize ariko ntabwo naheranwe n’agahinda, narahagurutse ndakora, abana ntabwo babuze icyo barya, nabitayeho mu buryo bushoboka, byose rero biva mu kudaheranwa n’ibintu bibi gusa ahubwo ukakira ubuzima bushya.”

Uwimana iyo akina nka Manyobwa, aba yishushanya n’umugore uzi kwizirika umukanda agashakisha ifaranga mu buryo bwose kandi bikamuhira. Ibi avuga ko byigisha benshi nubwo hari abakeka ko ibyo akina ari bwo buzima abamo aho atuye.

Uwimana Consolata benshi bakeka ko atagira amenyo kubera uburyo agoreka ururimi mu ikinamico Museke Weya
Yakinnye neza nka Manyobwa, umugore wakutse amenyo kandi ubusanzwe aye yuzuye abikesha amahugurwa yahawe n’Abadage. Ati “Ni ya mahugurwa yo mu Ndamutsa nkigenderaho, baratubwiraga ngo iyo uri umukinnyi ugomba gukina ibintu byose bishoboka. Byose uba ugomba kugerayo, aho bakuganishije kugira ngo utange inyigisho uba ugomba kubyubahiriza.”

Abo duhura bamwe barikanga…

Ati “Hari abantu duhura bakikanga, baba bumva ko ngomba kuba narakutse amenyo, ndi Manyobwa mbese. Kenshi cyane bimbaho, batungurwa no kumbona bagasanga mfite amenyo yose […] Baravuga ngo ntibishoboka ko waba uri Manyobwa, bati turamuzi apfuye ijisho rimwe, imisaya yarahombanye. Ndabasobanurira nkababwira ko ibyo bumva ari ugukina atari gutyo meze bakeka.”

Mu ikinamico Urunana, yibuka cyane igihe Sitefano yafashe umwanzuro wo kujya kwibana mu kibahima na we nk’umugore uzi kwirwanaho nyuma yo kugira urushaho rubi agahanyanyaza urugo ntirusubire inyuma.

Ati “Njye na Sitefano hari agace nibuka cyane, igihe yari yaraheze mu Kibahima. Yagiye kubamo kuko umutima waramukomangaga, yari yaragiye mu ndaya azana indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Yaragiye ahera mu nzu arwariramo araremba, nishyizemo ko buriya n’akaringiti kari karamufasheho. Nyiramariza yarashikamye aguma mu rugo kandi arwitaho ubuzima burakomeza.”

Hanze y’ikinamico, Uwimana Consolata [Nyiramariza] na Habukubaho Hycenthe[Gitefano] ni inshuti zisanzwe ndetse imiryango yabo irasurana. Ati “ Mu buzima bwo hanze y’ikinamico turasurana, turi inshuti, urabona tuba twarabaye umuryango, mbese turi hamwe.”

Mu bana batanu ba Uwimana hari umuhungu na we wiyumva cyane mu ikinamico ndetse ijwi rye ryumvikanye muri Musekeweya aho yakinaga yitwa Makenga, umukobwa we na we akunda cyane ibyo kubyina mu buryo bwa gakondo.

Ati “Mu bana banjye harimo ababikunda, umukobwa wa kane ni we wakundaga ibyo kubyina, hari n’umuhungu wa kabiri wigeze gukina muri Musekeweya ari Makenga.”

Mu bakinnyi bashya muri iki gihe, Uwimana yabonye inganzo ikomeye kuri Niyitegeka Garasiya[Seburikoko], ati “Mu bakibyiruka ubu Sekaganda mbona inganzo imurimo, ntabwo yinginga. Ni umuhanga mu kwandika kandi azi gukina neza, ubona ko ibintu akora bimurimo kandi koko.”

Iyo umubajije umugore aziho ubuhanga mu byerekeye ikinamico no kwandika imikino asubiza atazuyaje ati “Umugore dukorana witwa Kubwimana Seraphine. Ni umwanditsi koko, arandika ntabwo yinginga, yandika Urunana, yandika ubutumwa bwo mu Itetero, hari n’uriya Charles Lwanga wandika Musekeweya, abandi barahari nubwo ari bake.”

Icyerekezo cya Uwimana Consolata, ni ugukomeza gukina ikinamico mu buryo butanga ubutumwa ku Banyarwanda ndetse ngo afite umugambi wo gutoza abakibyiruka akabasangiza ku mpano afite mu buhanzi mu buryo bwo gusigasira ikinamico.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru