Muri Zimbabwe uyu munsi bahaye imyigaragambyo mu gihugu hose nyuma yaho Perezida Emmerson Mnangagwa azamuye igiciro cya lisansi ho inshuro zirenga ebyiri.
Nkuko tubucyesha BBC, abari mu myigaragambyo basubije inyuma amakamyo kandi banabuza amabisi gutwara abagenzi mu mijyi ikomeye.
Abigaragambya i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe bakoresheje amapine batwitse n’ibibuye binini bafunga imihanda mikuru.

Amapine yatwitwe na bigaragabya
Naho i Bulawayo mu mujyi wa kabiri w’icyo Gihugu , polisi yakoresheje ibyuka bibabaza amaso mu gutatanya amatsinda y’urubyiruko rufite uburakari.
Mu kiganiro cyanyuze kuri televisiyo mu mpera z’icyumeru gishize, umukuru w’igihugu yavuze ko gucuruza lisansi mu buryo butemewe n’amategeko aribyo byateye ibura ryayo.
Yiyeje gufata ibyemezo bitandukanye mu rwego rwo gufasha abakozi ba leta basanzwe bahembwa umushahara uri hasi.
Ikibazo cy’ubukungu bwa Zimbabwe butifashe neza kimaze imyaka irenga 10.Cyaturutse ku inyeganyezwa ryabaye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Robert Mugabe.
Hari ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amafaranga y’amahanga mu gihugu, ndetse n’ibiribwa by’ibanze nk’umugati n’amavuta yo guteka.