Friday . 26 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 April » CNDD-FDD yaritsize ku bagerageje ‘coup d’état’ kuri Nkurunziza – read more
  • 24 April » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more
  • 24 April » Nyabihu: Ababyeyi baratabariza abana barembejwe n’inzoka kubera kunywa amazi yo mu bigega by’ishuri – read more
  • 24 April » UNHCR yongeye kwitambika umugambi w’u Rwanda n’Ubwongereza ku bimukira – read more
  • 23 April » Rubavu: Abakora VUP bakoze ibihe bitatu badahembwa – read more

Ngoma: Muri Guma mu Rugo ibyo yacuruzaga byaraboraga bimusubiza inyuma

Tuesday 27 October 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Mu gihe abanyarwanda batandukanye bataka ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 yagize ku bikorwa byabo n’imibereho ya buri munsi, Muteteri Lestuda umubyeyi ukora ubucuruzi bucururutse bwo gushaka amaramuko mu mudugudu wa Isangano mu kagari ka Karenge ko mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma, avuga ko yagerageje gucuruza ibyo kurya muri corona ariko abaguzi bakabura amafaranga yo guhaha bimwe bikamuborana ibindi akabikopa bimusubiza inyuma.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa MamaUrwagasabo, Muteteri yatubwiye ko coronavirusi yageze mu Rwanda bigeze muri Guma mu Rugo we n’umugabo bigira inama yo kwimukira muri uwo mudugudu akareba icyo yacuruza ariko inzitizi zituruka ku ngaruka za corona zimusubiza inyuma mu buryo atatekerezaga.

Yavuze ko inzitizi za mbere muri Guma mu Rugo ku bucuruzi zari uko ibintu bimwe bitari byemewe gucuruzwa, utubari twarafunze n’amasaha y’abaturage bahahiraho ari yo abacuruza bagomba gufunga amaduka.

Ati “Hari amasaha yari agenwe; buriya mu giturage cyangwa se no mu bucuruzi bisanzwe amasaha y’umugoroba ni yo masaha yo guhaha, noneho hari amasaha umcuruzi yabaga atemerewe gucuruza. Ku bw’ibyo rero ubucuruzi bwaradindiye.

Ikindi uburyo bwo gushakisha amafaranga kuri benshi bwarahagaze, ugasanga umuntu arimo gushaka kuza guhaha ariko akabura icyo ahahisha. Nta mafaranga tukibona; abantu bikopeshaga ni bo babaga benshi kuruta abagura bishyura noneho byarangira ukabona umuntu araza kwikopesha yabuze amafaranga kandi nta n’aho azakura ngo akwishyure ugasanga aho utitonze wataha neza neza.”

Muteteri yongeyeho ko nk’abacuruza ibiribwa byo byagiraga ibindi byago by’uko bibora ku gihe gito umucuruzi akenda kwicwa n’agahinda agiye kumena ibyo yaranguje amafaranga.

Ati “Kubora byaraboraga pe, kuko niba umuntu aje kwikopesha kaloti waramurebaga ukabona ntazakwishyura, icyo gihe warabimwimaga, ukamwima inyanya kuko ubona ntakukwishyura ku bw’ibyo byaraboraga urusazi rukaza ukamena kandi n’ubu ntibyabura.”

Kugeza n’ubu ingaruka za coronavirusi ziracyamugeraho n’ubwo ataretse gucuruza kuko ari ho akura ibimutunga.

Ati “Ubukene bwaragwiriye rwose, ubu dushobora kwirirwa twicaye dutegereje abakiriya hajya kuza hakaza umwe. Noneho ikindi tubona nk’impungenge nk’abacuruzi ni ukuba ibyo byose byarabaga kandi imsoro yo ntiyahagaze.

Imisoro ya leta ntiyahagaze, kuko niba dukorera mu nzu z’ubukode noneho hakazaho n’umusoro wa Leta usanga iterambere ryacu ntaryo ahubwo ushobora kwisanga n’ibyo uri gucuruza bigenda biyonga gake gake kuko inyungu tubona ziri munsi y’ayo dusohora ku kwezi.”

Kuri we ngo iterambere risa n’iryadindiye kubera ingaruka za COVID-19, ati “Buriya rero iterambere ryanjye ryaradindiye muri ubwo buryo ariko nanone nta mpamvu yo guhora tuganya tugomba kwiyubakamo ikizere; ntabwo kudindira byatuma tubireka burundu; duhora dutegereje ko Imana hari icyo iri bukore.”

Usibye kwisanga ubucuruzi bwe bwaratangiye guhomba kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, Muteteri avuga ko byanatumye ageraho akabura amafaranga yo kwizigamira mu kimina “Twiteze Imbere” na bagenzi be b’abagore kuko nta mafaranga yabonekaga ahubwo umuntu agasigara acunganwa n’uko arya bugacya.

Si Muteteri wenyine uvuga ko COVID-19 yasubije ubucuruzi bwe inyuma, na Mukantwari Immaculet ucuruza imineke n’izindi mbuto muri ako gace ku muhanda avuga ko nubwo Guma mu Rugo yo mu Mujyo wa Kigali itari imeze neza nk’iyo mu byaro ariko ingamba zo kwirinda zari zimwe bigatuma ntawe ubasha kujya kurangura uko bisanzwe, bigatuma kenshi ibyo umuntu yaranguye bibora kubera kubura abaguzi mu gihe abantu bari mu ngo bakoresha ubushobozi bwose bafite.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwnada, guverinoma yagiye ifata ingamba zitandukanye zo kurushaho kwirinda ko cyakwirakwira mu bantu benshi zirimo na Guma mu Rugo, kugabanya amasaha abantu bakoreraho ibikorwa bigafunga ku masaha runaka abantu bakajya mu ngo no kugerageza kugabanya abakozi bajya ku biro hagakora umubare runaka w’abakozi n’ibindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru