Harmonize, umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we ukomoka mu Butaliyani, Sarah Michelotti, mu birori binogeye ijisho.
Aba bombi bakoreye ibirori bikomeye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania byari byatumiwemo inshuti zabo hafi gusa n’abandi bo mu miryango yabo.
Muri Mata 2019 Harmonize yari yateye ivi asaba uyu mukunzi we ko bazabana ubuziraherezo nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakundana uruzira imbereka.
Urukundo rwa Harmonize na Sarah rwavuzweho byinshi muri Tanzania, by’umwihariko byatangiye bivugwa ko uyu muhanzi yakuruwe n’amafaranga uyu mukobwa afite ndetse bakaba baramenyanye mu gihe hari umwuka mubi hagati ye na Jackline Wolper.
Mu Ukuboza umwaka ushize ikinyamakuru Global Publishers cyanditse, ko mu gitaramo cya Wasafi Festival cyabereye ahitwa Iringa muri Tanzania, Harmonize na Wolper bari baratandukanye bemereye imbere y’abafana ko basubukuye urukundo rwabo.
Mu buryo bwatunguranye Harmonize yahamagaye Wolper ku rubyiniro, amupfukama imbere atangaza ko amugarukiye, Wolper nawe ntiyigeze ajijinganya, aramwemerara dore ko byasaga n’ibyapanzwe kuko bari banamaze iminsi bakururana.
Icyo gihe mu binyamakuru bitandukanye hakwirakwiye ko Harmonize na Wolper basubiranye bigashimangira ugutandukaka kwe na Sarah kwari kumaze iminsi guhwihwiswa nyamara hari hashize iminsi mike Sarah ashyize hanze ifoto imugaragaza atwite.
Muri Girurasi uwo mwaka, mu kiganiro Harmonize yagiranye na Hot96 FM y’i Nairobi nyuma yo kuhakorera igitaramo yeruye ko adafite umukunzi muri icyo gihe . Ubwo yari abajijwe niba ateganya gukora ubukwe mu minsi ya vuba yasubije ati “Ntibiraba, nta mukunzi mfite.”
Yatangaje ayo magambo nyuma anandika ubundi butumwa bwateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga ashyira mu majwi umurinzi wa Diamond witwa Mwarabu ko amuca inyuma akaryamana na Sarah, icyo gihe byanatumye uyu murinzi yirukanwa.
Icyo gihe Sarah yasubije ubutumwa bwakomeje gucicikana ko aca inyuma umukunzi we avuga ko atari umugore uteye utyo ahamya ko Harmonize ariwe mugabo we gusa.
Muri Werurwe 2018, Harmonize ubwo aheruka gukorera ibitaramo mu Rwanda yaherekejwe na Sarah ariko abari kuri hoteli bari bacumbitsemo i Kigali batungurwa n’uburyo uyu muhanzi yanze ko bajyana i Musanze aho yari afite ikindi gitaramo.
N’ubwo urukundo rwabo rwagiye runyura muri ibi birushya byose bagiye babirengaho bakiyunga ndetse ubu bamaze kwemerwa n’idini basengeramo rya Islam nk’umugabo n’umugore.
Hari amakuru avuga Harmonize yoherereje impapuro z’ubutumire Diamond Platnumz wahoze ari umukoresha we undi ntiyahakandagiza ikirenge, ntiyanamubwira impamvu ariko bikavugwa ko ari uburakari amufitiye n’ubwo Umujyanama mukuru muri Wasafi Sallam Mendes we yavuze ko yishimiye uburyo Harmonize yitwaye atangaza ko ashaka gusesa amasezerano y’imyaka 15 bari baramusinyishije.
Si Diamond gusa kuko ngo n’abandi bose bo muri Wasafi yabatumiye ariko ntihagira n’umwe uhagera.
Haromonize aherutse gutangiza label ye nshya yise Konde. Mu mwaka wa 2015 nibwo Harmonize yahuye na Diamond amusinyisha muri WCB Wasafi Records, kuva icyo gihe yagiye akora indirimbo zakunzwe bikomeye harimo iyitwa "Aiyola" na “Bado” yafatanyije na Diamond, "Show Me" yakoranye na Rick Mavoko n’izindi.