Nyuma y’Imyaka irenga ibiri igihugu cya Afurika y’epfo kivanye Ambasaderi wacyo mu Rwanda, uyu munsi tariki ya 3 Ukuboza 2020, cyohereje ugihagarariye ari we Designate Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa.
Kuva mu Kuboza 2018 ni bwo uwari uhagarariye Afurika y’epfo mu Rwanda, Goerge Twala yakuwe kuri izo nshingano kugeza ubu akaba ari nat wundi wari wamusimbura.
Designate Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa yagejeje impapuro zimusabira guhagararira Afurika y’Epfo mu Rwanda, azishyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent mu biro bye.
Iburyo ni Minisitiri Dr. Biruta Vincent yakira impapuro zisabira Designate Mandisi Bongani Mabuto, w’ibumoso, guhagararira u Rwanda/Foto Minafet
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Biruta yavuze ko wabaye n’umwanya mwiza wo kiganira ku buryo bwo gushyira imbaraga mu mubano hagati y’ibihugu byombi wigeze kuzamo agatotsi.