MUTUGIREHE SAMUEL
Umutoni Vanessa ni umukobwa uri ku kigero cy’imyaka 17 wiga mu mwaka wa gatandatu ku rwunge rw’amashuri rwa Kabuga Gatulika, atangaza ko bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 azi neza bagenzi be b’abakobwa bagera kuri batanu bashobora kutazasubira ku ishuri amasomo nasubukurwa bitewe nuko bamaze guterwa inda ubu bakuriwe.
Guterwa inda kw’abangavu b’abanyeshuri ni ikintu gihangayukishije u Rwanda muri iki gihe cyaniyongereye bitewe no kuba abanyeshuri bamaze amezi agera kuri arindwi mu rugo iwabo cyangwa aho barererwa mu ngamba leta yafashe zo kuba abanyeshuri basubiye mu ngo mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo giterwa na coronavirusi kimaze amezi umunani kigeze ku butaka bw’u Rwanda.
Uyu munyeshuri Umutoni avuga ko abana b’abakobwa muri iki gihe bari mu ngo bugarijwe n’ibishuko birimo gutuma bamwe baterwa inda z’imburagihe bikaba byatuma bamwe bata ishuri.
Yagize ati “Yego barahari, noneho by’umwihariko nzi mo abagera nko kuri batanu bashobora kutazasubira ku ishuri kuko batwaye inda.
Muri iki gihe cya COVID-19 nkuko tubizi habayemo ibishuko byinshi abakobwa benshi kubera ubukene bagiye bahura nabwo abagabo abmwe barabashutse ndetse bamwe baranishyingiye kubera ibibazo bari kubona iwabo, bakabona igisubizo cye arajya kugishakira ku mugabo.
Yakomeje agira ati “ Bamwe barishyingiye baratwita abandi bari hafi kubyaranoneho hari n’abatwite ariko bakiri mu rugo kuko yagize ibibazo runaka, yabonye umwanya uhagije wo guhura n’ibimushuka, ahura n’abo bagabo cyangwa abasore hanyuma baratwita abenshi.
Abo nzi ni bake cyane, hari abandi nzi benshi ntazi, hari n’abo ntiga hamwe nabo hakaba n’abandi inda ikiri mu mezi make babihishe.”
Umutoni avuga ko yagiye yumva bamwe mu bakobwa bagenzi be barishimye cyane ko amashuri agiye gusubukurwa bakasubira ku ishuri kuko gusa akababazwa n’ababoney icyorezo gitinze kandi batakiga bakiheba bikarangira bafashe umwanzuro ugayitse wo kwishoora mu busambanyi kugeza aho batwaye inda.
Inama agira bagenzi be ngo ni iyo kwiyubaha, ati “Inama nagira abakobwa ubuzima ni ubwacu, iyo utihesheje agaciro nta n’undi muntu wakaguha; mwige kwiyubaha, mwubahe ubuzima bwacu eEjo ni Heza.”
Iki kibazo cy’abangavu b’abakobwa batwaye inda muri ibi bihe amashuri afunze kubera icyorezo cya COVID-19 gishimangirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango utari uwa leta Uharanira iterambere ry’umwana urubyiruko n’umugore "Save Generations Organization" uvuga ko mu bushakashatsi bakoze muri aya mezi ya COVID-19 mu turere twa Kamonyi na Gasabo bwabagaragarije ko ingaruka nyinshi z’iki cyorezo ku bakobwa zabaye izo guterwa inda.
Minisiteri y’Uburezi nayo yamaze gutangaza ko igiye gufatanya n’inzego zitandukanye zaba iza leta n’iz’abikorera bagakora ibarura ry’abangavu batewe inda bashobora kuzagira imbogamizi zo kutitabira gusubira ku ishuri mu bukangurambaga bwiswe Garuka ku Ishuri buzatangira tariki ya 19 Ukwakira 2020.
Ubushakashatsi buheruka bwo mu 2018 bwa Minisiteri y’Ubuzima ku nda ziterwa abangavu, bwagaragaje ko mu gihugu hose basanze umubare w’abangavu babyara imburagihe wavuye ku bana 17,337 mu mwaka wa 2017 ugera ku bana 19,832 mu mwaka wa 2018.
Muri ubwo bushakashatsi kandi intara y’Iburasirazuba igaragara ko ifite turere tune twaje ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda mu turere dutanu tuza imbere mu gihugu.
imibare itangwa n’ubushinjacyaha bukuru igagaragaza ko kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2018, bakiriye dosiye 2,996 z’abasambanyije abana.