Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yashyizwe ku mwanya wa 12 mu baperezida bo ku Isi bazamuye ubukungu bw’ibihugu bayoboye.
Uru ni urutonde rwashyizwe ahagaragara na Kaminuza ya New York ndetse na Banki y’Isi.
Raporo yashyizwe hanze muri Gicurasi 2019 igaragaza ko Perezida Museveni ari umwe mu bakuru b’ibihugu bazamuye ubukungu bwa Uganda ku buryo bufatika.
Umujyanama wa Perezida Museveni mu by’ubukungu, Stephen Miyingo yavuze ko Perezida Museveni abikwiriye.
Ati “ Ubuyobozi busaba gufata iya mbere kandi Museveni ibi arabyujuje. Byasabye ibyemezo bitoroshye na politiki zizweho neza kugira ngo hazahurwe ubukungu bwacu kuva aho bwari buri. Ntabwo bitunguranye uburyo Museveni yashyize ubukungu bw’iki gihugu ku murongo.”
Imibare igaragaza ko Perezida Museveni yazamuye ubukungu bwa Uganda ku kigero cya 2.42% buvuye kuri 0.7% kuva mu 1986.
Iyi raporo kandi ivuga ko Perezida Museveni na mugenzi we wa Botswana, Seretse Khama bazamuye ubukungu bw’ibihugu bayobye kurusha na bagenzi babo bo muri Aziya y’Iburasirazuba.