Tuesday . 7 May 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 7 May » Nyabihu: Hari abaturage babura uko bageza umusaruro wabo ku isoko – read more
  • 7 May » Perezida Kagame yagaragaje uko urubyiruko rwatera imbere – read more
  • 6 May » Rutsiro: Abahinzi ba kawa bavuga ko bashyirirwaho ibiciro mu buryo budasonutse – read more
  • 6 May » Nyabihu: Hari ishuri ritagira aho Abarimu bategurira amasomo – read more
  • 6 May » Burundi: Barindwi bakomerekejwe na Grenade zatewe mu Kamenge – read more

Perezida Paul Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bindi bihugu bashya

Tuesday 16 July 2019
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019 yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga, bagizwe n’amasura mashya n’abasanzwe muri izi nshingano bahinduriwe ibihugu.

Mu bagizwe ba ambasaderi harimo Maj. Gen. Charles Karamba wari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere wagizwe ambasaderi muri Tanzania, asimbuye Eugene Segore Kayihura wimuriwe muri Afurika y’Epfo.
Vincent Karega wari ambasaderi muri Afurika y’Epfo we yimuriwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, yagizwe ambasaderi muri Singapore; Rwakazina Marie Chantal wari Meya w’Umujyi wa Kigali agirwa ambasaderi mu Busuwisi.
Rwakazina agiye gusimbura muri icyo gihugu Amb. Dr François -Xavier Ngarambe wimuriwe mu Bufaransa, aho azasimbura Amb. Jacques Kabale utahise ahabwa ubundi butumwa.

Hari kandi Gasamagera Wellars wayoboraga ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta, RMI, wagizwe ambasaderi muri Angola, aho azasimbura Alfred Kalisa wimuriwe muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri.
Kalisa azasimbura mu Misiri Sheikh Habimana Saleh, wimuriwe muri ambasade nshya y’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc.

Mu bandi harimo Emmanuel Hategeka wari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, woherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ni mu gihe Yasmin Amri Sued wari ushinzwe ibikorwa (Chargé d’affaires) mu butumwa bw’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yoherejwe muri Repubulika ya Korea nka ambasaderi.

Undi mudipolomate mushya ni Dr Aissa Kirabo Kacyira wakoraga mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire, woherejwe muri ambasade nshya muri Ghana; Kimonyo James uheruka gusimbuzwa nka ambasaderi muri Kenya yoherejwe mu Bushinwa, aho azasimbura Lt. Gen Charles Kayonga utahawe ubundi butumwa.

Undi ni Prosper Higiro wagizwe ambasaderi muri Canada. Uyu yabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo aho yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGRL).

Biteganywa ko abahawe ubutumwa mu mahanga bazabanza kwemezwa na Sena y’u Rwanda ndetse n’ibihugu basabiwe gukoreramo ubutumwa.
Uko ba ambasaderi bashyizwe mu myanya:

1. Muri Angola: Gasamagera Wellars
2. Muri Canada: Prosper Higiro
3. Muri Repubulika ya Rubanda y’U Bushinwa: James Kimonyo
4. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: Vincent Karega
5. Repubulika y’Abarabu ya Misiri: Alfred Kalisa
6. Mu Bufaransa: Dr François -Xavier Ngarambe
7. Muri Ghana : Dr Aissa Kirabo Kacyira
8. Mu bwami bwa Maroc: Sheikh Habimana Saleh
9. Muri Repubulika ya Korea: Yasmin Amri Sued
10. Muri Qatar: François Nkulikiyimfura
11. Muri Afurika y’Epfo: Eugene Segore Kayihura
12. Muri Singapore: Jean de Dieu uwihanganye
13. Mu Busuwisi : Rwakazina Marie Chantal
14. Muri Tanzania : Maj Gen Charles Karamba
15. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu : Emmanuel Hategeka

By Pierre Romeo Imfurayabo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru