Friday . 4 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more
  • 23 June » BARINDWI BICIWE I KYIV MU GITERO GISHYA CY’UBURUSIYA BWAGABYE KURI UKRAINE. – read more

Ruhango: Abavuye mu ishuri bashobora kurisubizwamo bitarenze icyumweru kimwe

Wednesday 25 September 2019
    Yasomwe na

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango uyu munsi bwaramukiye mu nama Nyunguranabitekerezo yigaga ku gushyira mu bikorwa gahunda idasanzwe y’akarere, bwafashe imyanzuro itandukanye irimo gusubiza mu ishuri abana barivuyemo mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Iyi nama yahuje abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari bigize aka karere, yari iyobowe n’Umuyobozi w’aka karere, Valens Habarurema.

Aba bayobozi basuzumiraga hamwe uburyo bashyira mu bikorwa gahunda idasanzwe y’aka karere yiswe ‘Ruhango Ikeye’ igamije gukemura ibibazo byose bibangamiye imibereho y’abaturage bitarenze tariki ya 09 Ukwakira.

Ibi biganiro byavuyemo imyanzuro irimo gukora urutonde rw’imiryango igifite ibibazo n’aho byamaze gukemuka; kwihutisha no kurangiza ibikorwa bishobora kurangira ku buryo igihe cyateganyijwe kizagera byaramaze kurangira.

Ubuyobozi bwaniyemeje kandi ko gusubiza mu ishuri abana barivuyemo bigomba kuba byarangiye mu minsi irindwi.

Iyi myanzuro igaruka cyane ku mibereho y’abaturage, harimo n’uwo ko buri muryango ugomba kugira akarima k’imboga.

Harimo n’umwanzuro urebana no gukemura ibibazo by’umutekano ko bagiye kunoza imikorere y’irondo n’itorero ryo ku Mudugudu ku buryo na byo bizaba byagezweho kuri iriya tariki bihaye.

Iyi nama yanashyizeho itsinda ryo gushaka ahantu hose hashobora kuboneka icyagira uruhare mu kugera kuri gahunda ya Ruhango ikeye.

Iri tsinda ryashyizweho ryanahawe inshingano zo kugaragaza inzira zose zishoboka ziganisha ku kwishakamo ibisubizo byakwihutisha gahunda yo kurangiza vuba ibibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage by’umwihariko ikibazo k’imiryango idafite ubwiherero n’ikibazo cy’abatishoboye badafite amacumbi.

Inkuru dukesha umuseke

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru