Abantu batatu bapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, babiri muri bo bagwiriwe n’inzu undi akubitwa n’inkuba.
Ni bimwe mu bituruka ku mvura iri kugwa mu bice bitandukanye mu Rwanda uhereye muri uku kwezi gushize, kwa Mata ndetse bikaba biteganyijwe ko izakomeza muri uku kwa Gucurasi, by’umwihariko mu karere ka Rutsiro, gakunze kwibasirwa n’inkuba n’ibindi biza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi, Ntihinyuka Janvier uyobora umurenge wa Mushonyi, aho aba bagwiriwe n’inzu bari bari, yemereye Mamaurwagasabo ko ibi ari impano.
Ati: "Babiri bagwiriwe n’ibikuta by’inzu baryamye, hanyuma mu murenge wa Boneza, uwitabye Imana ni inkuba yamukubise muri iyo mvura, natwe yaduhekuye, ni abana babiri".
Umwe muri aba bagwiriwe n’inzu, yari atuye mu mudugudu wa Gasave mu kagari ka Magaba, muri uyu murenge wa Mushonji, yitwa Niyombuhungiro Evelyne wari ufite imyaka 12, hanyuma undi nawe yari atuye mu mudugu wa Kabere, mu Kagari ka Kaguriro, yitwaga Ukwishaka Akamikazi Vestine wari ufite imyaka 16".