Bamwe mu bagore bo murenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko iyo bagiye kuboneza urubyaro babahitishamo uburyo bashaka batabanje gusuzumwa, kugira ngo bamenye uburyo bubereye umubiri wabo. Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwamagana we ahakana aya makuru, agahamya ko babanza kubasuzuma kugira ngo babone uko babaha imiti iboneza urubyaro.
Uwihoreye Patience avuga ko amaze imyaka ibiri aboneza urubyaro, akaba yaragiye akoresha uburyo butandukanye. Gusa ahamya ko ubwo yahawe bwa mbere bwamugizeho ingaruka mbi.
Agira ati “ bwa mbere njya kwa muganga nshaka kuboneza urubyaro, narahageze muganga ansobanurira uburyo butandukanye bukoreshwa, arangije ambaza ubwo mpisemo. Njyewe kuko numvaga ntashobora ibinini, nahisemo urushinge rw’amezi atatu kuko numvanga ubundi buryo ntabushobora, harimo no gutinya kumbaga ngo bashyiremo agapira. Bimwe mu byerekana ko batadupima nuko n’abajyanama b’ubuzima batanga imiti yo kuboneza urubyaro yose kandi batabanje kudupima”.
Uwihoreye yakomeje avuga ko amaze guhabwa urwo rushinge yajyaga mu mihango idashira ku buryo yageze aho atangira kutumvikana n’umugabo we, arangije asubira kwa muganga baramuhindurira bamuha agapira ko mu kuboko k’imyaka itanu, ariko nabwo yahoranaga umutwe udakira ,gucika umugongo no kujya mu mihango mu buryo bubangamye.
Musabyimana Emmanuel utuye mu murenge wa Kigabiro nawe yemeza ko bahabwa imiti badasuzumwe ngo barebe ibikwiye imibiri yabo. Agira ati “Umugore wanjye yabajijwe uburyo ashaka, umujyanama amuha urushinge rw’amezi atatu arangije akajya yirirwa ava amaraso menshi ku buryo yajyaga ahwera. Twasubiye kwa muganga barahindura bamuha agapira tubona nta cyo bihinduye turabireka ubu ntakiboneza”.
Abaganga barabihakana
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwamagana, Maburanturo Gaspard we ntiyemeranya n’aba baturage ku byo kubaha uburyo bwo kuboneza urubyaro batabapimye. Gusa na we yemera ko hari abo imiti inanira bakabireka.
Agira ati ”ntabwo bibaho guha umugore imiti yo kuboneza urabyaro utamupimye umuvuduko w’amaraso cyangwa ko atwite n’ibindi bibazo. Tumubaza kugira ngo tumenye uburyo umubiri we ushobora, ariko imiti ishobora kugira ingaruka ku mubiri n’ibisabwa kuko n’indi miti ishobora kugira ingaruka.’’
Maburanturo yongeraho ko ugize ikibazo bamusaba kuza kwa muganga bakamuhindurira uburyo.
Serucaca Joel , Umuyobozi w’ishami ry’ ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima ( RBC) avuga ko serivisi zo kuboneza urubyaro zigomba kujya zitangwa nk’izindi zose wasanga kwa muganga.
Agira ati ” Nubwo uboneza urubyaro ahitamo uburyo ashaka, twebwe abaganga dutanga inama ku buryo yahisemo, noneho tukareba niba umubiri we wabyakira. Iyo dusanze utari bubyakire tumugira inama agakoresha ubundi buryo. Naho kuvuga ko babaha imiti batabapimye byaba ari ikibazo gikomeye ku buryo twakongera imbaraga mu kugenzura uko bikorwa”.
Serucaca akomeza avuga ko hari imiti yo kuboneza urubyaro bataha umugore wonsa kuko hari imiti igabanya amashereka bitewe n’umusemburo ikozemo. Asaba abagana kwa mu gaganga ko mbere y’uko bahabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro bagomba kubanza gusaba umuganga kubasuzuma kugira ngo barebe uburyo ahisemo niba buhwanye n’umubiriwe.
Ubushakashatsi bwa 2015 bw’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda bukorwa ku buzima ( DHS), bugaragaza ko mu bagore bubatse ingo bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 15na 49, abitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro ubwo ari bwo bwose ari 53%.
Intego ya Leta nuko bitarenze muri 2024, uyu mubare uzazamuka ukagera kuri 60%.
Ibarura rusange ry’abaturage rya 2012 ryakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda. bwagaragaje ko 2013 Abanyarwanda bazaba bangana na 10,537,222. Mu gihe 2018 bamaze kugera kuri 12,132,541.bigaragara mu bushakashatsi bawakozwe mwi ibarusange ry’abaturage rakozwe mu kugeza mu mwaka wa 2032 uko ubwiyongere buzaba bumeze. Bivuze ko mu myaka 5 gusa, biyongereyeho 1,595,319.