Monday . 30 June 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more
  • 23 June » BARINDWI BICIWE I KYIV MU GITERO GISHYA CY’UBURUSIYA BWAGABYE KURI UKRAINE. – read more

Rwamagana: Bamwe mu bagore baboneza urubyaro ntibemeranya na muganga uvuga ko babaha urukingo bamaze gupimwa.

Wednesday 5 December 2018
    Yasomwe na

Bamwe mu bagore bo murenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko iyo bagiye kuboneza urubyaro babahitishamo uburyo bashaka batabanje gusuzumwa, kugira ngo bamenye uburyo bubereye umubiri wabo. Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwamagana we ahakana aya makuru, agahamya ko babanza kubasuzuma kugira ngo babone uko babaha imiti iboneza urubyaro.

Uwihoreye Patience avuga ko amaze imyaka ibiri aboneza urubyaro, akaba yaragiye akoresha uburyo butandukanye. Gusa ahamya ko ubwo yahawe bwa mbere bwamugizeho ingaruka mbi.

Agira ati “ bwa mbere njya kwa muganga nshaka kuboneza urubyaro, narahageze muganga ansobanurira uburyo butandukanye bukoreshwa, arangije ambaza ubwo mpisemo. Njyewe kuko numvaga ntashobora ibinini, nahisemo urushinge rw’amezi atatu kuko numvanga ubundi buryo ntabushobora, harimo no gutinya kumbaga ngo bashyiremo agapira. Bimwe mu byerekana ko batadupima nuko n’abajyanama b’ubuzima batanga imiti yo kuboneza urubyaro yose kandi batabanje kudupima”.

Uwihoreye yakomeje avuga ko amaze guhabwa urwo rushinge yajyaga mu mihango idashira ku buryo yageze aho atangira kutumvikana n’umugabo we, arangije asubira kwa muganga baramuhindurira bamuha agapira ko mu kuboko k’imyaka itanu, ariko nabwo yahoranaga umutwe udakira ,gucika umugongo no kujya mu mihango mu buryo bubangamye.

Musabyimana Emmanuel utuye mu murenge wa Kigabiro nawe yemeza ko bahabwa imiti badasuzumwe ngo barebe ibikwiye imibiri yabo. Agira ati “Umugore wanjye yabajijwe uburyo ashaka, umujyanama amuha urushinge rw’amezi atatu arangije akajya yirirwa ava amaraso menshi ku buryo yajyaga ahwera. Twasubiye kwa muganga barahindura bamuha agapira tubona nta cyo bihinduye turabireka ubu ntakiboneza”.

Abaganga barabihakana

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwamagana, Maburanturo Gaspard we ntiyemeranya n’aba baturage ku byo kubaha uburyo bwo kuboneza urubyaro batabapimye. Gusa na we yemera ko hari abo imiti inanira bakabireka.
Agira ati ”ntabwo bibaho guha umugore imiti yo kuboneza urabyaro utamupimye umuvuduko w’amaraso cyangwa ko atwite n’ibindi bibazo. Tumubaza kugira ngo tumenye uburyo umubiri we ushobora, ariko imiti ishobora kugira ingaruka ku mubiri n’ibisabwa kuko n’indi miti ishobora kugira ingaruka.’’

Maburanturo yongeraho ko ugize ikibazo bamusaba kuza kwa muganga bakamuhindurira uburyo.

Serucaca Joel , Umuyobozi w’ishami ry’ ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima ( RBC) avuga ko serivisi zo kuboneza urubyaro zigomba kujya zitangwa nk’izindi zose wasanga kwa muganga.

Agira ati ” Nubwo uboneza urubyaro ahitamo uburyo ashaka, twebwe abaganga dutanga inama ku buryo yahisemo, noneho tukareba niba umubiri we wabyakira. Iyo dusanze utari bubyakire tumugira inama agakoresha ubundi buryo. Naho kuvuga ko babaha imiti batabapimye byaba ari ikibazo gikomeye ku buryo twakongera imbaraga mu kugenzura uko bikorwa”.

Serucaca akomeza avuga ko hari imiti yo kuboneza urubyaro bataha umugore wonsa kuko hari imiti igabanya amashereka bitewe n’umusemburo ikozemo. Asaba abagana kwa mu gaganga ko mbere y’uko bahabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro bagomba kubanza gusaba umuganga kubasuzuma kugira ngo barebe uburyo ahisemo niba buhwanye n’umubiriwe.

Ubushakashatsi bwa 2015 bw’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda bukorwa ku buzima ( DHS), bugaragaza ko mu bagore bubatse ingo bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 15na 49, abitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro ubwo ari bwo bwose ari 53%.

Intego ya Leta nuko bitarenze muri 2024, uyu mubare uzazamuka ukagera kuri 60%.

Ibarura rusange ry’abaturage rya 2012 ryakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda. bwagaragaje ko 2013 Abanyarwanda bazaba bangana na 10,537,222. Mu gihe 2018 bamaze kugera kuri 12,132,541.bigaragara mu bushakashatsi bawakozwe mwi ibarusange ry’abaturage rakozwe mu kugeza mu mwaka wa 2032 uko ubwiyongere buzaba bumeze. Bivuze ko mu myaka 5 gusa, biyongereyeho 1,595,319.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru